Rwanda | Ngororero:Abayobozi b’imirenge bagiye kunoza igenamigambi
Uyu ni umwe mu myanzuro yavuye mu nama yahuje umuyobozi w’akarere ka Ngororero Ruboneza Gedeon n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ikagize kuwa 29/05/2012.
Imirongo migari (outlines) y’inama yari gutegura igenamigambi muri rusange n’imihigo by’umwihariko nk’uko bishingiye ku mirongo migari y’iterambere ry’igihugu cyacu ariyo MDGs,VISION 2020, EDPRS na PDD. Iyi nama ikaba yari igamije kurebera hamwe n’abayobozi b’imirenge ibyakorwa kugirango hihutishe iterambere ry’akarere nkuko byifuzwa n’umukuru w’igihugu.
Umuyobozi w’igenamigambi ry’akarere Birorimana Jean Paul yadutangarije ko ari ngombwa kwibutsa abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge igenamigambi icyo ari cyo n’uburyo rikorwa. Muriiyi nama akaba yaraboneyeho kubasobanurira uburyo abagenerwabikorwa aribo baturage bagomba kwinjizwa mw’igenamigambi kandi bakamenyeshwa ibyagezweho (citizen participation and accountability).
Ngo hari aho byagaragaye ko hari abayobozi bibagirwa ko imihigo ihera hasi ku muntu ku giti cye, ikazamuka mu ngo, igakomeza mu midugudu, akagari, imirenge kugeza ku karere. Nyuma abanyamabanga nshingwabikorwa bahawe umwanya maze bashyira ahagaragara imirongo migari akarere kabafashamo mu mihigo.
Abenshi bahurije ku bikorwa remezo nk’amazi, amashanyarazi, imihanda n’amateme, ibigonderabuzima, amasoko ya kijyambere n’ibindi.
Bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa badutangarije ko muri rusange gahunda zo kuzamura imibereho myiza y’abaturage nazo zihari ariko kugira ngo nabo bazabashe gukoresha imbaraga zabo bikaba bisaba ibikorwa remezo bikiri bike muri kano karere.
Abari mu nama barebeye hamwe imbonerahamwe y’ibikorwa by’ingenzi bizitabwaho muri EDPRS ya 2 mu nkingi z’ubukungu, imibereho myiza n’imiyoborere myiza, maze basezerana kuzafasha abaturage kubigeraho.