Ruhuha: Abaturage biyemeje kwicungira umutekano nyuma y’ibikorwa bibi
Abaturage bo mu murenge wa Ruhuha mu karere ka Bugesera baratangaza ko bagiye kwicungira umutekano bakaza amarondo, ibyo bikaba bibabye nyuma yaho mu minsi ishize hagaragaye ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, aho abantu bataramenyekana bategaga abantu mu rukerera bakabatema, ndetse bikaza kuviramo umwe kwitaba Imana.
Ibyo bikorwa by’urugomo byakunze kubera mu masaha yo mu museso, aho habanje gutegerwa abari ku magare bajya mu mirimo yabo, abo bagizi ba nabi barabatema ndetse umwe aza kwitaba Imana. Ibyumweru 3 nyuma yaho abo bagizi ba nabi bateze umu Pasiteri wari uzindutse ajya mu materaniro gusenga baramutema ndetse n’ubu aracyivuza nk’uko byemezwa na Mutuyimana Joseph umuturage wo mugasenteri ka Ruhuha.
Mu nama n’abaturage umuyobozi w’akarere ka Bugesera Rwagaju Louis yasabye abo bayobozi kwifashisha inkeragutabara mu mikorere y’amarondo kandi buri wese winjiye cyangwa usohotse mu mudugudu akamenyekana.
Ati: “Inkeragutabara zagaragaye nk’izishoboye gukumira ibikorwa by’urugomo n’ubujura buciye icyuho bikunze kuba zigomba gukorana n’abaturageâ€.
Umuyobozi w’ingabo muri ako karere Lt. Col Eugène Mugabo yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze gukangurira abo bayobora kumva ko umutekano ari bo ureba mbere na mbere ingabo na polisi zikaza zibunganira.
Ati “mugomba kubaka umuco wo gutabarana, gupanga neza amarondo kandi abayarimo bakageza hakeye kandi bakagenda bakangura abazamu, akenshi baba basinziriye, gutanga amakuru hakiri kare no gukurikirana ku buryo bwihuse abo bakekaho ibikorwa by’urugomoâ€.
Muri iyo nama abayobozi b’inzego z’ibanze bagaragajwe nk’abadohotse ku nshingano zabo zo gupanga amarondo ngo arare acunga umutekano kugeza mu gitondo, bityo abe yakumira ibikorwa nk’ibyo.