Abahagarariye impunzi zahungiye muri Uganda basuye Akarere ka Huye
Aba baje mu Rwanda ni impunzi 9 zihagarariye bagenzi babo bari mu nkambi yitwa Cyaka ya 2 yo muri Uganda. Baje kureba uko mu Rwanda byifashe kugira ngo bazajye kubwira abo basize yo. Nyuma yo gusura bimwe mu bikorwa by’umujyi wa Kigali, batemberejwe i Kibungo no mu Mutara. Ahari hatahiwe ejo ku itariki ya 30 Gicurasi ni i Huye.
Mu Karere ka Huye, batemberejwe mu kigo cyashinzwe n’Abashinwa i Rubona mu ishami ry’ Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB). Iki kigo cyashinzwe n’Abashinwa gihugura abahinzi mu bijyanye n’ubuhinzi bw’ibihumyo n’ubw’umuceri, ubworozi bw’amagweja ndetse n’uko barwanya isuri.
Muri iki kigo beretswe ubwoko bw’ibihumyo bihingwa ndetse n’ukuntu imigina yo kubihinga itegurwa. Baneretswe ubudodo bukorwa n’amagweja borora, banatemberezwa mu mirima berekwa uko barwanya isuri.
Nyuma yaho bagiye mu Murenge wa Gishamvu, iwabo w’umwe muri izi ntumwa z’impunzi, bajya no ku biro by’uyu Murenge aho basobanuriwe ibikorwa byawo. Banafashe n’umwanya wo kuganira n’ushinzwe irangamimerere muri uyu Murenge, abasobanurira ibijyanye n’imikorere y’Abunzi bashyizweho kugira ngo bafashe mu gukemura ibibazo by’abaturage, bityo bagabanye kwirirwa mu manza zo mu nkiko zibatesha igihe zikanabamaraho amafaranga.
Impunzi zifuje kumenya imikorere ya Gacaca, basobanurirwa ko imanza zarangiye, ko ikigezweho ubungubu ari ukurangiza imanza z’imitungo yangijwe mu gihe cya jenoside, kandi ko na zo zitazatinda kurangira cyane ko hari igihe abarihwa basonera ba nyir’ukubariha.
Impunzi kandi zifuje kumenya ukuri ku marondo : ngo babwiwe ko abagabo bo mu Rwanda bataryama ! Basubijwe ko abagabo bafite guhera ku myaka 18 kugeza kuri 50 basabwa kurara amarondo hagamijwe kwirinda abajura, hatagamijwe guhangana n’abagizi ba nabi kuko ibyo atari iby’abaturage. Aya marondo kandi abantu bose ntibayajyaho buri munsi, kuko bagenda basimburana.
Banabwiwe kandi ko ubungubu hariho gahunda y’uko amarondo agiye kuzajya ararwa n’inkeragutabara, gusa abaturage bagasabwa umusanzu wo kugira ngo izi nkeragutabara zibone agahimbazamusyi, ndetse zinabashe no kugura imyenda y’akazi. Iyi gahunda yatangiriye mu mijyi, ariko izagera n’ahandi hose mu Rwanda.
Ikindi bifuje kumenya ni uko uhungutse afatwa. Basubijwe ko uje afite umutungo ajya mu bandi Banyarwanda agatura bisanzwe, kandi ko uw’umukene cyane yitabwaho nk’uko n’abandi Banyarwanda batishoboye bitabwaho : kubakirwa, korozwa inka, guhabwa imbuto zo guhinga, kurihirwa mituweri,…
Aha ariko basobanuriwe ko uje yarakoze icyaha cya jenoside ahanwa nk’uko bagenzi be bagikoranye bahanwe. Ibingibi, Major Ndayambaje Bernard Placide ushinzwe gucyura impunzi muri Minisiteri y’ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) yabishimangiye agira ati : « ntabwo mugenzi wawe mwakoranye icyaha yahanwa ngo wowe bakwihorere. Ibyo ntibyaba ari ubutabera. »
Ku bijyanye n’uko impunzi zabonye u Rwanda, Mwesigye Wilson, umusore w’imyaka 23 uvuga ko yavukiye i Bugande yavuze ko uko yarusanze atari ko yarutekerezaga. Yagize ati : « Ni ubwa mbere ngeze mu Rwanda. Hari isuku, n’Abanyarwanda baracyeye, ndetse n’umutekano ni wose. Ningera muri Uganda nzahita ngaruka. »
Mu kurangiza urugendo rwabo mu Karere ka Huye, Visi Meya ushinzwe imibereho myiza muri aka karere yabasabye kuzagenda bakabwira bagenzi babo ko mu Rwanda ari amahoro, maze bakagarukana nuko bagafatanya kurwubaka. Yabivuze muri aya magambo : « Muzagende muzane n’abandi, mudufashe kurwubaka. »
Impunzi kandi zafatanyije n’abari bari aho kuririmba ya ndirimbo Abanyarwanda bakunda kuririmba igira iti : « tuzarwubaka abana b’Abanyarwanda, turugire nka Paradizo, ku iso hose, tuzarwubaka. »