Rwanda : Nyankenke – Itorero ryo ku rwego rw’umudugudu ryagize uruhare mu iterambere ry’urugo
Mu karere ka Gicumbi hagiye hatangizwa amatorero yo ku rwego rw’umudugu izo ntore zatojwe zikaba zimaze kuba indashyikirwa mu iterambere ry’urugo.
Nk’uko bitangazwa n’abitabiriye iryo torero batangaza kuri uyu wa 01/6/2012  ko ibyo bigiye mu itorero byatumye babasha gutera imbere mu mibereho yabo y’urugo.
Ndayambaje Andre atangaza ko mu itorero ryo ku rwego rw’umudugudu bahigiye byinshi bitandukanye cyane cyane indangagaciro zibereye umunyarwanda nk’uko babyigishijwe ko izo ndangagaciro Reta y’u Rwanda ziri mu byo yifuza ko zongera kuba intwaro ya buri munyarwanda bihereye mu midugudu kuko ari wo shingiro rya byose.
Ati “Ntakinshimishije ko twese tuzaba turi intore kandi zihuje umuhamirizo ibyo nakuye  mu itorero nzabisangiza abandi ndetse no murubyiruko rukiri ruto mbabere urugero rwiza nk’uko mu muco wa kera intore zagiraga uziserukiraâ€.
Rusizana Joseph umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyankenke yavuze ko byinshi bigiye mu itorero harimo ibijyanye no gukunda igihugu ariko ntibibagiwe n’inyigisho zo guhindura imyumvire y’abaturage bo kurwego rw’umudugudu harimo no kubigisha gukora udushinga duciriritse, kwibumbira mu bimina, no  gukora uturima tw’igikoni, no kumenya gutunganya indyo yuzuye mu rwego rwo kurwanya imirire mibi kubana  muri aka Karere.
Izi nyigisho baherewe mu itorero zagize umumaro munini kuko nyuma  yo gusoza itorero bagerageje kubishyira mubikorwa none ubu bamaze kwesa imihigo y’uko buri muturage wese wo muri uyu murenge wa Nyankenke afite akarima k’igikoni.
Ikindi n’uko bakangukiye kwirindira umutekano babifashijwemo n’abahwituzi mu rwego rwo gufatanya kubaka igihugu cyabo.
Gahunda yo gukomeza gutangiza itorero ry’igihugu ku rwego rw’umudugudu iteganyijwe ko izakomeza mu karere kose.