Rwanda : Kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi ni ngombwa kuko ntawe bitareba- Ministre Mitali
Ubwo tariki 1/06/2012 ibigo byigisha imyuga byo mu karere ka Nyanza byibukaga ku nshuro ya 18 jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, Minisitiri ufite umuco mu nshingano ze Mitali Protais yatangaje ko kwibuka abazize jenoside ari ngombwa kuko ntawe bitareba.
Yatangaje ko yaba muri iki gihe n’igihe kizaza kwibuka bifitiye akamaro abanyarwanda kuko aribo bazi neza ingaruka jenoside yagize kuri bo.
Ashingiye ku buhamya bwavugiwe muri uwo muhango yerekanye ko amateka agomba gukomeza kutwibutsa inzira zose uRwandarwanyuzemo nk’uko umusaza Rugerinyange Francois yabigarutseho mu buhamya bwe yerekana isura y’ubuyobozi bubi kuva muri 1959. Minisitiri Mitali akiri ku kamaro ko kwibuka yatangaje ko hari ababipfobya ariko yibutsa ko ntaho byabageza kuko jenoside yakorewe abatutsi muRwandaisi yose yayemeye.
Yagize ati: “Nk’urubyiruko mugomba rero kwiyumvisha akamaro ko kwibuka abazize jenoside ndetse mugafata n’ingamba zo kuyirwanya n’ingengabitekerezo yayoâ€.
Umubare munini w’urubyiruko rwari muri uwo muhango wo kwibuka rwasabwe na Minisitiri Mitali kandi kubyaza umusaruro amahirwe bahawe n’ubuyobozi bwitaye kuri bose kandi nta vangura uRwandarwagize nyuma ya Jenoside.
Ati: “Mufite umugisha wo kugira igihugu kizima n’ubuyobozi bwiza burangajwe imbere n’umukuru w’igihugu Paul Kagameâ€.
Minisitiri Mitali yanibukije urwo rubyiruko ko amahirwe rufite rugomba kuyafata neza kuko hari abanyarwanda bo hambere batayagize kubera ingaruka z’ubuyobozi bubi bagize.
Rudahunga Gideon, umuyobozi w’ibigo byigisha imyuga mu Ntara y’Amajyepfo yishimiye uko umuhango wo kwibuka wagenze muri ibyo bigo byigisha imyuga mu karere ka Nyanza kuko witabiriwe n’ibigo byose kandi biba ari nako byitabira urugendo rutuje rwakozwe bajya gushyira indabo ku mva zishyinguyemo abatutsi b’inzirakarengane zazize jenoside.