Rwanda: Nyanza: RGB yanyujije abayobozi b’akarere mu cyuhagiro
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza (RGB) mu magambo ahinnye y’icyongereza cyanyujije  abayobozi mu nzego zitandukanye zikorera mu karere ka Nyanza mu cyuhagiro binyuze mu gikorwa cyiswe ishuli ryimuka rikegera abayobozi n’abagenerwabikorwa kugira ngo bafatanyirize hamwe gukosora ibitagenda neza.
Iryo shuli ry’umunsi umwe ryabereye tariki 31/05/2012 muri Heritage Hotel i Nyanza hanamurikwa ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu  gishinzwe imiyoborere myiza aho cyaberetse ko mu giturage hari ubwo abayobozi babura umwanya wo gushakira ibisubizo ibibazo bimwe na bimwe by’ingutu ari nabyo biteza umwiryane n’amakimbirane.
Ubwo bushakashatsi bwakozwe kuva mu kwezi k’Ugushyingo 2011 kugeza Mutarama 2012 bukorwa ku bufatanye bwa RGB na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu nk’uko Rubulika Antoine umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza muri icyo kigo abisobanura.
Icyari kigamijwe n’ubwo bushakashatsi ni ukureba uko abaturage bayobowe niba babyishimiye ndetse n’ibibazo bafite muri rusange bijyanye n’imiyoborere myiza mu gihugu hitawe cyane ku kubikemura kandi nabo babigizemo uruhare.
Yasobanuye icyo ubwo bushakashatsi bwagezeho muri aya magambo: “Ubushakashatsi bwerekanye ko ibibazo usanga byirunze mu giturage biterwa no kubura umwanya wo kubikemura cyane cyane mu rwego rw’abayobozi kubera umwanya mukeya bagiraâ€
Yagize ati: “ Mu mezi abiri ubwo bushakashatsi bwamaze, twakiriye ibibazo birenga ibihumbi 2000 muri byo 1787 bahava bakemutseâ€. Ngo ibyo byerekanye ko iyo abantu bahagarukiye rimwe bagafatanyiriza hamwe bashobora gukemura ibibazo byinshi kandi mu buryo bworoshye.â€
Ibyinshi muri ibyo bibazo ngo wasangaga byarakemutse ahubwo harabuze abatanga raporo y’uko byakemuwe cyangwa ugasanga umuturage yarabuze aho ikibazo cye cyakemutse cyarangirizwa.
Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi byamurikiwe abayobozi mu nzego zitandukanye zikorera mu karere ka Nyanza basabwa guhira babigira ibyabo bakanubahiriza inama n’amabwiriza bahawe ku bijyanye n’imiyoborere myiza.
Kwita ku baturage ukabatega amatwi hiyongereyeho no ku bumva kandi bafashwa kugera ku iterambere rirambye nibyo Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza cyasabye abayobozi bo mu karere ka Nyanza.
Rubulika yagize ati: Iyo abaturage badateye imbere n’imiyoborere myiza aba ari nta kigenda kuko inyigisho bahabwa zinyura  mu gutwi kumwe zigahingukira mu ku kundi.â€
Yakomeje avuga ko ubuyobozi bwiza aribwo butuma umuturage agera ku iterambere.
Ati: Iyo ageze ku iterambere nta n’ibibazo byinshi akunda guhura nabyo kuko ibyinshi biterwa n’ubukene nabwo bugatera maganya.â€Â Yongeyeho ko umuturage ashabora kwirwanaho akava mu matiku no guhora atinze umurongo imbere y’ibiro by’ubuyobozi.
N’ubwo ahanini iryo shuli abayobozi bo mu karere ka Nyanza biriwemo ryari rigamije kubakebura banashimiwe ko imirenge y’aka karere ifite abakozi bahanye n’umubare usabwa muri buri serivisi ihatangirwa.
Aribyo basanze bitandukanye no mu tundi turere aho usanga hari imyanya imwe n’imwe idafite abakozi ariko mu karere ka Nyanza ngo icyo ntikiri ikibazo nk’uko Rubulika Antoine, umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu kigo cy’igihugu cy’imiyoborere myiza yabyemeje nk’agashya abandi bakwigiraho.
Abayobozi bo mu karere ka Nyanza bitabiriye batashye biyemeje kugeza abaturage ku iterambere nka kimwe mu bimenyetso by’imiyoborere myiza uRwandarwiyemeje.