Wari uzi ko hariho n’ibyiciro by’ibigwari?
Mu gihe intwari zibukwa mu Rwanda kuba zaragize ibikorwa bikomeye, zashyizwe mu byiciro bigera kuri bitaru, ibigwari nabyo ariko bidakunze kugarukwaho cyane nabyo byashyizwe mu byiciro.
Boniface Rucagu umukuru w’itorero ry’igihugu, avuga ko ibigwari nabyo byashyizwe mu byiciro bigera ku munani bitewe n’uko byitwaye mu bikorwa byakoze by’ubugwari.
Icyiciro cya munani kibaba ari icyiciro cyabo bita ba “ntibindebaâ€; aba ngo bakaba ari babandi bihunza ibintu byose bakumva ntacyo bakemura.
Icyiciro cya karindwi akaba ari “sinavuga ukuri ngo ntiteranya†aba akaba ari abantu barebera ibibi biba ariko bakaba batagira uruhare ngo bagire icyo bakora ngo batava aho biteranya kandi mu gihe baramuka batanze amakuru hari icyakemuka.
Icyiciro cya gatandatu akaba ari ba “rusahurira mu nduruâ€, aba akaba ari babandi bahengera ibibi bikorwa bakishakira ibijyanye n’inda zabo.
Icyiciro cya gatanu akaba ari “ibisambo†aha Rucagu avuga ko uru ari urwego narwo rw’ibigwari.
Icyiciro cya kane ni “Inyangabirama†aba akaba ari abantu ngo baba batifuza ko mugenzi wabo yaramuka. Nta kiza bifuriza abandi.
“Abagizi ba nabi†akaba ari icyiciro cya gatatu cy’ibigwari.
Ku mwanya wa kabiri haza abicanyi
Naho ku mwanya wa mbere habonekaho urwego rwa “Abajenosideriâ€