Nyamasheke: Police yashimangiye umubano mwiza n’akarere ka Nyamasheke.
Kuba icyumweru cyahariwe ibikorwa bya polisi y’igihugu cyatangirijwe mu karere ka Nyamasheke ku rwego rw’igihugu ngo ni ikimenyetso cy’uko umubano hagati y’impande zombi uhagaze neza. Ibi ni ibyatangajwe n’umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Habyarimana Jean Baptiste muri uyu muhango wo gutangiza iki cyumweru ku mugaragaro tariki1/6/2012.
Umuyobozi w’akarere yongeyeho ko uyu munsi ubaye uwo kuvana amasezerano y’ubufatanye basinyanye mu mpapuro akajya mu bikorwa, anavuga ko ubu hamaze gushyirwaho urwego ruhuriweho n’impande zose ruzajya rureba uko ayo masezerano ashyirwa mu bikorwa.
Aya makuru kandi yashimangiwe na minisitiri w’umutekano Sheik Musa Fazil Harerimana wavuze ko icyi cyumweru cyatangiriye muri aka karere kubera ko abaturage bako bose ari inshuti za polisi y’igihugu.
Yongeyeho ko iki cyumweru cyitiriwe polisi kubera ubufatanye bwayo mu bikorwa bitandukanye bigamije kurengera abaturage no kubateza imbere.
Minisitiri w’umutekano yasabye aba baturage kuba ijisho ry’abaturanyi kuko aribwo bazaba bafashije polisi kandi nabo bakaba abapolisi batambaye imyenda ya gipolisi.
Umuyobozi mukuru wa polisi IGP Gasana Emmanuel yavuze ko kuba abaturage ba Nyamasheke barahisemo gukora ibintu byose kare ariyo mpamvu baza ku isonga iyi ikaba ari nayo mpamvu yagiranye nabo umubano wihariye.
Yaboneyeho n’umwanya wo kubamenyesha ko na polisi y’igihugu yenda guhabwa igihembo mpuzamahanga kubera gutanga serivisi nziza.