Basuye ibikorwa bitandukanye mu rwego rwo kumenya uko iwabo byifashe
Abanyarwanda icyenda baba mu nkambi ya Cyaka ya kabiri mu gihugu cya Uganda, basuye ikigo cy’iyamamazabuhinzi giherereye mu murenge wa Rusatira mu karere ka Huye. Nyuma yaho bakaba banasuye umurenge wa Gishamvu mu rwego rwo gusobanura imikorere y’inteko y’abunzi n’uburyo zifasha mu gukemura ibibazo by’abaturage.
Ubu buryo bwo kuza kwirebera uko igihugu cyabo gitera imbere ngo bifasha abanyarwanda baba hanze yacyo kumenya amakuru nyayo, bityo bakaba barahisemo gusura iki kigo cy’iyamamaza buhinzi ndetse n’umurenge wa Gishamvu.
Aba banyarwanda barimo n’umwe ukomoka mu murenge wa Gishamvu ho mu karere ka Huye ariwe Murego Gusitini, akaba anavuga ko yavuye mu Rwanda mu mwaka 1987, ariko ngo kuba agarutse mu Rwanda agahura n’umuryango we ngo n’ikintu cyamushimishije.
Murego Gustini ku myaka 49 y’amavuko ngo yifuzaga kumenya amakuru y’iwabo n’uko impunzi zakirwa iyo zigeze mu Rwanda n’uburyo babanishwa n’abandi. Mu rwego rwo kumara amatsiko ndetse no gusubiza ibibazo aba banyarwanda babaga hanze y’U Rwanda bibazaga, ubuyobozi bw’umurenge bufatanije n’ubuyobozi bw’akarere bwasobanuriye aba banyarwanda uburyo abanyarwanda babaga mu buhungiro uburyo babanishwa n’abandi kandi bagashirwa no muri gahunda za Leta zigamije guteza imbere abanyarwanda muri rusange.
Kambanda Pascal umwe mu baturage bo mu murenge wa Gishamvu, akagari ka Nyakibanda, akaba yaranabanye na Murego Gustini bityo hakiyongeraho ko baginye mu mashuri abanza, akaba yasobanuye ko mu Rwanda ntabagisuhuka kuko bishwe n’inzara ibyo bikajyana no gukunda umurimo yarangije avuga ko U Rwanda rurimo amahoro.
Nyuma yo gusobanurirwa ibi byose bahawe n’umwanya wo kuvuga akari ku mutima, batangaza ko U Rwanda rurimo umutekano kandi abanyarwanda bagifite urugwiro. Bakaba biyemeje kujyana ubutumwa bwo gukangurira bagenzi babo kuva mu buhungiro bakaza mu gihugu cyamavuko bagafatanya guteza imbere igihugu kuko nabo babajwe n’igihe bataye mu buhungiro kandi igihugu kirimo ubumwe n’amahoro
Ndayambaje Gilbert Placide umukozi muri minisiteri y’imicungire y’ibiza ushinzwe gufasha abanyarwanda gutahuka yatangaje ko gahunda ya ngwino urebe ugende uvuge ifasha abanyarwanda kwima amatwi ibihuha bagasobanukirwa n’amakuru y’impamo.