Burera: Biyemeje guhashya ibiyobyabwenge biva muri Uganda
Mu nama y’umutekano y’akarere ka Burera yateranye tariki 02/02/2012 hafashwe ingamba ko abaturage bafatanyije n’inzego z’umutekano bagiye gukaza umurego mu guhashya ibiyobyabwenge birimo kanyanga biva muri Uganda.
Ibiyobyabwenge aho bitakiri ng’ubu nta rugomo rukiharangwa. Faustin Kayitsinga, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugarama, avuga ko ubu nta bwicanyi cyangwa urundi rugomo rukirangwa mu murenge ayobora kubera ko ibiyobyabwenge byagabanutse.
Muri uwo murenge niho hari abantu baretse gucuruza kanyanga maze bibumbira muri koperative y’ubuhinzi bw’ibirayi. Abo bantu bagenda batanga ubuhamya mu mirenge itandukanye muri Burera, bashishikariza n’abandi baba bacuruza kanyanga kubireka.
Abari bari muri iyo nama bafashe ingamba yo gukaza amarondo. Abakuriye inzego z’umutekeno mu karere ka Burera bahamagariye abayobozi b’imirenge gushishikazira abaturage gukora amarondo kugira ngo birindire umutekano muri rusange, banakumira abajya kuzana kanyanga muri Uganda.
Mu mirenge ikigaragaramo kanyanga nyinshi nka Kivuye, Cyanika n’indi mirenge yose yegereye umupaka ugabanya u Rwanda na Uganda bafashe ingamba zo gukaza umutekano aho abaturage n’inzego zishinzwe umutekano bazafatanya mu gukumira kanyanga.
Mu bindi byagaragajwe bihungabanya umutekano harimo imbwa z’inzerezi zirya abantu, impanuka n’ibindi.
muri iyi nama byagaragaye ko ibiyobyabwenge bigira uruhare mu guhungabanya umutekano. Zaraduhaye Joseph, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe ubukungu n’iterambere, wari uyoboye iyo nama yatanze urugero mu murenge wa Cyanika ukunze kugaragaramo ikiyobyabwenge cya kanyanga gituruka muri Uganda.
Yavuze ko umugabo uheruka kwica umugore we muri uwo murenge mu ntango z’ukwezi kwa mbere byaturutse ahanini ku biyobyabwenge.
Yagize ati “usanga abantu bari mu kabari kanditseho ngo aha hari ubushera budasembuye nyamara ugasanga abantu barimo basinzeâ€. Yakomeje avuga ko bashyira kanyanga muri ubwo bushera babeshya, hanyuma bagasinda ugasanga bahungabanyije umutekano bikava mo no kwicana.