Ibiyobyabwenge bizacibwa n’uko ababizana mu gihugu bafashwe bagahanwa
Aya ni amagambo y’umuyobozi wa polisi mu Karere ka Huye, Spt Ntaganira Jean Baptiste. Yabwiraga abari muri kongere ya gatanu y’inama y’urubyiruko rwo mu Karere ka Huye, bari bateraniye mu cyumba cy’inama cya Hoteli Credo uyu munsi tariki ya 2 Kamena.
N’ubwo mu Karere ka Huye hagaragara ibiyobyabwenge bitandukanye, urumogi ngo ni rwo ruza ku isonga y’ibikoreshwa n’abantu benshi mu Rwanda. Uru rumogi rukoreshwa mu Rwanda kandi ngo si uruhahingirwa, ahubwo ngo ruturuka i Burundi no muri Kongo.
Gufata abanyoye urumogi bagafungwa ntibihagije kugira ngo rucike, ahubwo ko icyaruca ni ukumenya abaruzana mu Rwanda. Kugira ngo aba baruzana bamenyekane, ni uko abarucuruza bemera kubavuga, nyamara no kumenya abarucuruza ntibyoroshye kuko abarunywa polisi ifata batabarangira neza, cyangwa bajya aho bababwiye bakarushaka bakarubura.
Spt Ntaganira rero yasabye urubyiruko kubabera ijisho, bakazajya babarangira aho babonye barucuruza. Yagize ati : « Nitubasha kumenya abarucuruza, tuzamenya n’abarubagemurira tubahane, bityo urumogi rucike burundu. »
Uretse urumogi, mu Karere ka Huye haboneka n’ubundi bwoko bw’ibiyobyabwenge harimo inzoga z’inkorano, kanyanga n’ibindi. Hari igihe polisi ijya gusaka aho bikorerwa n’aho abantu babinywera hagamijwe kubica burundu, nyamara bakabibura kubera ko hari ababurira ababa bagomba gusakwa.
Bisaba rero ko hagira abarebera polisi bakayirangira nta bandi bantu babimenyeshejwe. Ku bw’ibyo, Spt Ntaganira yahaye urubyiruko rwari mu nama nomero za telefone bazajya bahamagara bakavuga aho babonye ibiyobyabwenge.
Ingaruka z’ibiyobyabwenge ni nyinshi
Abanywa urumogi benshi bo mu mugi wa Butare usanga rwarabasajije ku buryo bahora kwa muganga wo mu mutwe. Ikindi kandi, abanywa ibiyobyabwenge nta bitekerezo bizima bagira ku buryo badashobora no kwiteza imbere. Nta wabura kuvuga ko ibiyobyabwenge ari inzitizi ku iterambere.
Kunywa ibiyobyabwenge ni na byo ntandaro yo kurwana no gukomeretsanya bigaragara hirya no hino mu gihugu, ni byo ntandaro yo guhohotera abana, kwihekura, kwica ababyeyi, …