Nyamasheke: Ibiyobyabwenge ntibigira ingaruka ku muntu ubinywa gusa – Minister Fazil Harerimana
Mu muhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe ibikorwa bya polisi wabereye mu karere ka Nyamasheke kuri uyu wa gatanu tari ya 01/06/2012, minisitiri w’umutekano Musa Fazil Harerimana yasabye abaturage kurwanya ibiyobyabwenge bivuye inyuma kuko bitagira ingaruka ku muntu ubinywa gusa, ahubwo bigira ingaruka ku muryango nyarwanda muri rusange.

Minisitiri w’umutekano yagize ati: “ibiyobyabwenge nta terambere byabagezaho, ahubwo birarisenya.â€
Kuba ibiyobyabwenge bigira ingaruka mbi ku muryango nyarwanda wose bikunzwe kugarukwaho n’umuyobozi wa polisi mu karere ka Nyamasheke Superintendent Ntudendereza Alfred uvuga ko usanga ibiyobyabwenge ariyo ntandaro y’ibyaha bikunze kubaho kandi ugasanga, uretse uwabikoze, bigize ingaruka mbi ku bandi bantu.
Aha Supt. Ntidendereza avuga ko usanga aba banyweye ibiyobyabwenge akenshi aribo usanga bakora ihohotera rishingiye kugitsina, ubujura ndetse n’ubwicanyi nk’uko yabitangaje mu muganda wabaye tariki ya 26/05/2012.
Aganira n’abaturage, Minisitiri Harerimana yabasabye gukora kuko abirirwa bakoze mu mifuka aribo usanga bahungabanya umutekano mu gihe abitabira umurimo baba batekanye.
Min. Harerimana yagize ati: “muri abapolisi batambaye uniforme. Umupolisi mwiza ni wawundi ukora akiteza imbere kuko aba arinze umutekanoâ€.
Abaturage kandi basabwe kurwanya ibyaha by’ihohterwa rikorerwa abana nko kubuza ababyeyi kubakura mu ishuri, kurengera ibidukikije batera amashyamba, bkayafata neza bayarinda ibyayahungabanya, bakitabira gahunda za leta zose kandi bakaba ijisho ry’umuturanyi kuko aribwo bazaba bafatanije na polisi y’igihugu.
Minisitiri Harerimana yasoje ashimira aba baturage b’akarere ka Nyamasheke kuba bagaragaza ubufatanye na polisi anabizeza ko ubwo bufatanye buzakomeza kandi bukarushaho kuba bwiza.