Abishe n’abarebereye mu gihe cya Jenoside nibo bataye agaciro kurusha abandi-Umuyobozi w’Amajyepfo
Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwali asanga abishe inzirakarengane z’Abatutsi mu gihe cya jenoside ndetse n’abarebereye mu gihe bicwaga aribo bataye agaciro kurusha abandi kuko babaye ibigwari birenze ibyabayeho.
Ibi umuyobozi w’iyi ntara akaba yabitangaje ku ya 2 Kamena 2012, ubwo i Kabgayi mu karere ka Muhanga bibukaga abazize jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.
Munyantwali akaba yagarutse kuri aya magambo ku bw’imvugo ikunze gukereshwa mu gihe cyo kwibuka abazize Jenoside mu Rwanda, ivuga ko kwibuka ari ugusubiza agaciro Abatusi bishwe muri jenoside.
Aha akaba yaboneyeho kuvuga ko abambere bataye agaciro ari ababishe ndetse n’ababarebereraga kuko bakoze ibikorwa bigayitse mu maso ya buri wese kandi ibikorwa by’ubugwari.
Yagize ati: “Mwibaze abantu biciye mu ruhame inzirakarengane zaziraga ubusa, ndetse abandi bakaba iyo bakabirebera nta kibazo bafite! Ntabataye agaciro nk’abongaboâ€.
Munyantwali avuga ko ari ngombwa ko Abanyarwanda bibuka abishwe mu gihe cya Jenoside kuko bateshejwe agaciro.
Aha umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuryango, “Ibuka†akaba we yavuze ko ari byiza no kwibuka abishe inzirakarengane mu gihe cya Jenoside bityo uruhare rwabo mu guhekura u Rwanda rugahora ruzirikanwa kugirango bitazongera kubaho ukundi.
Yongeyeho ko abarokotse bakwiye kujya bibuka n’ibyiza ababo babasigiye maze bakabivuga mu ruhame bemye kandi batarira kugirango bajye babyigiraho.
Forongo akaba yasabye kandi ko urwibutso rw’abazize jenoside i Kabgayi rwakubakwa rugaha agaciro abaguyemo kuko izihari bigarahara ko zitubakiye neza.