Tumenye akarere ka Nyabihu n’imiterere yako
Akarere ka Nyabihu ni kamwe mu turere 7 tugize intara y’Iburengerazuba ari two Karongi ari naho ikicaro cy’Intara kiri, hakabamo akarere ka Rutsiro, Ngororero, Rubavu, Rusizi, Nyamasheke na Nyabihu. Akarere ka Nyabihu gahana imbibe mu majyaruguru yako n’akarere ka Musanze, mu burasirazuba bwako hari akarere ka Gakenke, mu majyepfo yako hari akarere ka Ngororero, naho mu burengerazuba bwako hari akarere ka Rubavu ndetse na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo mu majyaruguru y’uburengerazuba bwako
Akarere ka Nyabihu kagizwe n’imirenge 12,ariyo Kabatwa, Rambura, Karago,Mukamira,Jenda,Bigogwe,Rugera,Shyira,Muringa,Kintobo,Jomba na Rurembo. Gafite utugari 73 n’imidugudu 473. Gafite ubuso bwa km2 535,ubwo biheruka gukorwa hakaba harabarurwaga abaturage 558 kuri km2. Akarere ka Nyabihu kagizwe n’igice cyirimo amakoro ndetse n’igice cy’imisozi ihanamye ikunze kwibasirwa n’isuri n’ibiza mu gihe cy’imvura nyinshi.
Imirenge 8 y’akarere ka Nyabihu iri mu misozi ihanamye naho indi 4 y’aka karere ikaba iri mu gice cy’amakoro nk’uko umuyobozi w’aka karere Twahirwa Abdoulatif yabivuze ubwo aka karere kasurwaga na Minisitiri w’intebe kuwa 16/05/2012, aje gufatanya n’abaturage mu muganda wo gusubiranya ibyo Ibiza byangije.
Akarere ka Nyabihu ni kamwe mu turere tw’icyaro turagira umujyi cyangwa amahoteri. Abaturage bako bakunze gukora umwuga w’ubuhinzi ndetse n’ubworozi ku buryo habarirwa inka zikabakaba 39000 nk’uko Veterineri w’aka karere Shingiro Eugene yabidutangarije.
Ni kamwe mu turere dufite inka za kijyambere ndetse n’aborozi batari bake ku buryo ubu hari kubakwa ikaragiro ry’amata rizatwara hafi miliyari 4 z’amafaranga y’u Rwanda ngo ritangire gukorerwamo nk’uko Mukaminani Angela umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Nyabihu yabidutangarije .
Mu bihingwa bikunze kuhahingwa ndetse byanatoranijwe harimo ibirayi,ibigori,ingano,ibishyimbo hakaba hakunze guhingwa icyayi ndetse n’ibireti. Hakaba hari uruganda rutunganya umusaruro w’icyayi ari rwo Nyabihu Tea Factory ndetse hakaba hari n’uruganda rutunganya ibikomoka ku bigori ubu rutagikora neza rwa Maiserie Mukamira.
Ku birebana n’abayobozi b’aka karere kugeza kuwa 2/06/2012, umuyobozi w’aka karere akaba ari Twahirwa Abdoulatif, umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere akaba ari Mukaminani Angela naho umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage akaba yitwa Sahunkuye Alexandre.
Ku birebana n’ibiza bikunze kwibasira aka karere,imirenge ikunze kwibasirwa cyane ikaba ari Jomba, Bigogwe, Jenda, Mukamira, Shyira, Rugera, Muringa. Nyabihu ikaba ifite ibiyaga nka Karago, Boma na Nyirakigugu uretse ko nk’ikiyaga cya Karago kibasiwe n’isuri yatewe n’imvura nyinshi. Ngibyo bimwe mu birebana n’akarere ka Nyabihu n’imiterere yako.