Kuba umunsi w’intwari wizihirijwe mu midugudu hari icyo bivuze ku baturage
Ntibyari bisanzwe ko umunsi w’intwari wizihirizwa mu Midugudu hirya no hino rwagati mu baturage. Kuba rero uyu munsi w’intwari wo mu mwaka wa 2012 wizihirijwe mu midugudu ngo hari icyo bivuze kuri bamwe mu baturage.
“Ni umunsi wo kungurana ibitekerezo,twebwe ubwacu nk’abaturage hirya no hino mu midugudu tukarushaho gutekereza ku ntwari zakunze u Rwanda zikarumenera amaraso,bityo tukagira ibyo tuhingira nk’amasomo yo gukomeza indangagaciro na kirazira biranga umuco Nyarwanda,ndetse tukarushaho gutera intambwe duharanira guteza u Rwanda imbere kuko ari bimwe mu byatugeza ku butwari.
Ni umunsi buri muturage yagakwiye kumenya icyo kuba hari ababaye intwari bivuze kuri we bityo nawe akarushaho guharanira kuzaba intwari mu mibereho ye†ibyo akaba ari ibyatangajwe na Masengesho Jean Paul ku birebana n’icyo umunsi w’intwari uvuze kuri we no ku bandi baturage.
Uyu muturage akaba yanagejeje umuvugo kuri bagenzi be b’umudugudu wa Kaburende mu Murenge wa Mukamira ku birebana n’ihohoterwa rikorerwa abana n’uburyo baryirinda burundu bakarikumira kandi abaturage bakabigiramo uruhare rukomeye.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Twahitwa Abdulatif,akaba ashishikariza abaturage kugumya guharanira ubutwari mu byo bakora byose barushaho kwita kuri gahunda za Leta,baharanira kwiteza imbere no kwihangira imirimo ngo bikure mu bukene.
Akaba abashishikariza kurushaho kurwanya ihohoterwa aho riva rikagera by’umwihariko ihohoterwa rikorerwa abana bashyira mu bikorwa insanganyamatsiko y’uyu munsi igira itiâ€Duharanire ubutwari turwanya ihohoterwa rikorerwa abana†akaba asaba buri muturage kwita ku mwana wese no kumurinda ihohoterwa iryo ari ryo ryose ryamukorerwa. Yasabye abaturage gufatanya n’inzego zibishinzwe mu itangwa ry’amakuru mu rwego rwo kurandura burundu ihohoterwa by’umwihariko irikorerwa abana.
Ku rwego rw’Akarere ka Nyabihu,uyu munsi ukaba wizihirijwe mu murenge wa Rugera, umwe mu mirenge y’igice cy’ icyaro, mu kagari ka Tyazo mu Mudugudu wa Nyakiriba, ubuyobozi bw’akarere bukaba bwifuje kwifatanya n’abaturage b’uyu mudugudu mu kwizihiza uyu munsi.