Nyamagabe: MIDMAR yishyuye abaturage baguriwe kugira ngo bimukire impunzi.
Minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi yahaye amafaranga abaturage bo mu kagari ka Kigeme umurenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe baguriwe imitungo n’ibikorwa byabo kugira ngo bimukire impunzi z’Abanyekongo zigiye kwakirwa mu nkambi ya Kigeme.
Iki gikorwa cyo kwishyura aba baturage cyakozwe na Gatsinzi Marcel, minisitiri w’imicungire y’ibiza n’impunzi (MIDMAR) kuri uyu wa 4/6/2012 ubwo yasuraga ahagomba kubakwa inkambi ya Kigeme akanatangiza imirimo yo kubaka iyi nkambi.
Abaturage baguriwe kugirango haboneke ubutaka buhagije bwo kubakwaho inkambi ni abari baturiye cyane iyi nkambi ndetse n’abari barahinze imyaka yabo ku butaka bwa leta busanzwe buri mu nkambi. Hari hashize iminsi abakozi ba MIDMAR babarura imitungo n’ibikorwa by’aba baturage kugirango bazahabwe amafaranga yabyo.
Minisitiri Gatsinzi Marcel yatangaje ko aba baturage bagombaga guhabwa ingurane y’imitungo yabo kugirango ubutaka buhabwe ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (UNHCR).
Minisitiri Gatsinzi yagize ati “ hari ibikorwa by’abaturage byari biri ahangaha n’ubwo ubu butaka ari ubw’akarere ka Nyamagabe ariko hari abaturage bari barahinzemo,hari n’abaturage bafitemo inzu. Ubu rero mu kanya tugiye kubishyura kugirango leta itangire kubaka [inkambi] ibintu byabo [abaturage] byarishywe.â€
Iki gikorwa cyo guha inyishyu abaturage bari bafite imitungo yabo mu nkambi ya Kigeme ngo cyatwaye amafaranga agera kuri miliyoni 20 z’amanyarwanda.
Mu minsi ishize leta y’ubuyapani yateye inkunga MIDMAR ingana n’amafaranga miliyoni 172 z’amanyarwanda kugirango inkambi ya Kigeme yubakwe.
Umwe mu baturage twaganiriye witwa Nyampinga Claudine, yadutangarije ko yanyuzwe n’amafaranga yahawe ku mutungo we, ati “ Igiciro bampayeho nacyishimiye.â€
Biteganyijwe ko iyi nkambi ya Kigeme izakira impunzi zisaga ibihumbi icumi aho icyiciro cya mbere giteganyijwe kuhagera tariki ya 10/6/2012.
Â