Inama njyanama y’akarere yemeje imihigo y’umwaka wa 2012-2013
Inama idasanzwe y’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yari iyobowe na Bwana NDASHIMYE Leonce akaba na Visi Perezida w’Inama Njyanama, ni yo yemeje imihigo nyuma yo kuyimurikirwa n’Umuyobozi w’Akarere Bwana HABYARIMANA Jean Baptiste kuri uyu wa kabiri tariki ya 5 Kamena 2012.
Nyuma yo kuyitangaho ibitekerezo, guhabwa ibisobanuro bihagije no gukora ubugororangingo, Abajyanama bishimiye uko imihigo y’umwaka wa 2011-2012 yashyizwe mu bikorwa ku bufatanye bw’abaturage n’ubuyobozi, bityo bemezaku buryo busesuye imihigo y’umwaka wa 2012-2013.
Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere, imihigo y’umwaka utaha izibanda ku bikorwa bizamura imibereho y’abaturage n’iterambere muri rusange. Ibyo ni ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, ubuzima, kubaka amashuri, gufasha abatishiboye, kubaka imihanda n’amateme, kugeza amazi meza ku baturage ndetse n’amashanyarazi, n’ibindi bikorwa biha abatuarage akazi.
Umuyobozi w’inama yashoje asaba Abajyanama kuzagira uruhare runini mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyo mihigo y’umwaka utaha kugira ngo Akarere ka Nyamasheke gakomeze kuba ku isonga.