Amanama, amahugurwa n’amahoteli bigiye kugabanywa mu Rwanda hongerwe kubakira abakene
Ngo mu mwaka w’ingengo y’imari utaha wa 2012-2013 uzatangira tariki ya mbere Nyakanga uyu mwaka wa 2012 hazagabanywa cyane amafaranga yatangwaga ku manama, amahugurwa, amafunguro n’amacumbi mu mahoteli ahubwo hongerwe amafaranga yakoreshwaga mu kubaka ibikorwaremezo n’amacumbi y’abatishoboye.
Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, bwana Makombe Jean Marie Vianney mu nama abashinzwe imyubakire no guteza imbere imidugudu bagiranye mu mujyi wa Rwamagana tariki 6/6/2012.
Bwana Makombe yavuze ko kubera igihombo gikabije cyatewe n’ibiza binyuranye, cyane cyane imvura, imiyaga n’imyuzure, muri uyu mwaka ngo byatumye leta y’u Rwanda ibuza abayobozi mu nzego zose kongera gukoresha amafaranga menshi mu bikorwa nk’amanama, amahugurwa n’ingendo ahubwo amafaranga yabigendagaho akazakoreshwa mu kubaka no kwimura ibikorwaremezo n’amacumbi y’abatishoboye byasenywe n’ibiza by’uyu mwaka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba yatangaje ko ubu Intara y’Iburasirazuba ibarurirwamo ibikorwa bikeneye gusanwa bifite agaciro ka miliyoni zisaga 397 byose byatewe n’ibiza byo mu mezi make ashize.
Ibi bikorwa byanasenyutse mu gihugu cyose muri rusange ngo biri mu byatumye leta yemeza ko mu mwaka w’ingengo y’imari utaha hazakorshwa amafaranga make rwose mu bikorwa bitari iby’amajyambere aziguye.
Minisiteri ishinzwe gukumira Ibiza no gucyura impunzi mu Rwanda ivuga ko mu mezi atanu ashize mu Rwanda habaye Ibiza bikomotse ku mvura n’imiyaga byahitanye abantu 32, bisenya amazu 1434 arimo amashuri 20, insengero na kiliziya 5 n’inyubako y’Intara y’Iburasirazuba ndetse byangiza hegitari 2227 zari zihinzemo umuceri, ibishyimbo, ibigori n’ibitoki mu masambu y’abaturage.