Subscribe by rss
    Tuesday 26 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Thu, Jun 7th, 2012
    Ibikorwa | By gahiji

    Aba Local Defense barasabwa guhindura isura mbi itari iy’ubunyangamugayo ibavugwaho

    Rwanda | Aba Local Defense barasabwa Bamwe mu bashinzwe umutekano mu karere ka Muhanga bazwi ku izina ry’aba-local Defense basabwe guha agaciro akazi bakora kuko hari abatari bake byagaragaye ko bakora ibikorwa bisebesha abakora aka kazi.

    Ibi bakaba babisabwe na bamwe mu bayobozi bo mu karere ka Muhanga ubwo batangizaga ku mugaragaro amahugurwa yagenewe aba bashinzwe umutekano bagera kuri 56 barimo abagore batatu, mu murenge wa Cyeza ugize aka karere.

    Aba bashinzwe umutekano ubasanga impande zitandukanye mu gihugu nyamara ugasanga hari abatari bake bagiye bavugwaho imyitwarire idahwitse.

    Umuturage wo mu murenge wa Cyeza witwa Kamana avuga ko aba bakunze kwitwa abalokodifensi ngo bakunze kurangwa no kwaka ruswa abaturage cyangwa bakanagaragara mu bikorwa bibangamira abaturage.

    Kamana ati: “abalokodifesi mu gihe twatangiraga gahunda yo kororera mu biraro, bajyaga bakubona wahuye ku gasozi bagafata inka zawe ngo nutabaha amafaranga barazijyana ku murenge, ubwo ukemera ukayabaha kandi ubwo yabaga ari akayabo amake yabaga ari ibihumbi 10”.

    Si aborozi gusa bavuga kuri aba balokodifesi kuko na bamwe mu bacuruzi bavuga ko bajya babaka ruswa mu gihe bababonye mu makosa runaka, hakaba n’ubwo babarenganya.

    Aha hakaba hari abandi bavuga ko hari ubwo babaha ibiraka byo gucunga ibyabo, aba bamwe muri balokodifesi bagahindukira bakaba aribo babyiba kuko ngo hari abatari bake bagiye bafatwa bakabihanirwa.

    Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’amajyambere, Francois Uhagaze akaba yabasabye kwitwararika ku myitwarire yabo yagiye kenshi inengwa kuko hari benshi bamaze kugaragarwaho n’imyitwarire itari myiza.

    Akaba yabasabye kujya gukurikiza amahugurwa bahabwa kugirango biteze imbera bityo ntibongere kubarirwa mu bikorwa bihindanya isura yabo.

    Left Col Bizimungu uhagarariye ingabo muri aka karere nawe yabasabye kurangwa n’ikinyabupfura muri aya mahugurwa bari gukora kuko bishobora kuzabafasha no buzima busanzwe.

    Bizimungu ati: “Niba utashoboraga kwihangana ngo ugire icyo ukora utabonye agatabi cyangwa inzoga kuva ubu mubyirinde kugirango ibyo mukora byose mubishyiremo ubushishozi”.

    Aba local defense bakaba bakora nk’abakoranabushake ariko iyo hagize ubiyambaza mu bikorwa bibasaba gucunga umutekano w’ibyabo, akaba agomba kubashakira insimburamubyizi.


     

    Related News
    Tweet

    RDF hands over ‘New Model village’ to Vulnerable people

    More Rwandan Peacekeeping Troops Deployed in Central African Republic

    Kagame Campaigns Where ‘Genocide’ Was First Tested

    Rwandan Youth should be ready for ‘Countless’ Opportunities -Kagame

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED