Nyanza: Abavuga rikumvikana barasabwa gukomeza kugirirwa icyizere n’abaturage
Abavuga rikijyana (Opinion Leaders) 100 bo mu mirenge itandukanye igize akarere ka Nyanza barasabwa gukomeza kugirirwa icyizere n’abo bahagarariye kugira ngo birinde kwangiza izina ryabo.

Higiro Solange ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya komisiyo y’igihugu y’amatora mu turere twa Nyanza na Ruhango
Ibi babisabwe n’umuyobozi w’akarere ka Nyanza mu muhango wo gutangiza amahugurwa bagenewe na komisiyo y’igihugu y’amatora kubirebana na demokarasi n’imiyoborere myiza binyuze mu gikorwa cy’amatora yatangijwe mu karere ka Nyanza tariki 6/06/2012.
Abavuga rikijyana bahawe amahugurwa kuri demokarasi n’imiyoborere myiza mu karere ka Nyanza
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah yagaragaje uruhare rw’aba bavuga rikijyana mu birebana na demokarasi avuga ko bagomba guharanira kuba inyangamuganyo muri byose bityo bakagirirwa icyizere n’abo bahagarariye.
Yagize ati: Mugomba gukomeza guharanira kugirirwa icyizere kugira ngo muheshe ishema ababatoye†Murenzi Abdallah yakomeje asaba abavuga rikijyana bateraniye muri ayo mahugurwa kwiha agaciro nk’abantu bazi ibyo bakora.
Yagarutse ku bijyanye n’amatora asobanura ko amatora meza ahesha agaciro abayagizemo uruhare bose iyo akorewe mu mucyo bikagaragara neza ko igihugu kigendera kuri demokarasi.
Abavuga rikijyana bahuguwe mu karere ka Nyanza bitegerejweho kuzaba abafashamyumvire beza mu gikorwa cy’amatora y’abadepite ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2013 nk’uko Murenzi Abdallah, umuyobozi w’akarere ka Nyanza yabivuze.
Murenzi Abdallah asanga buri wese muri abo bavuga rikijyana amenye uruhare rwe mu miyoborere myiza igikorwa cyose gikorewe mu nzego z’ibanze cyazajya gitanga umusaruro ushimishije yaba mu gikorwa cy’amatora yo guhitamo abayobozi beza n’ibindi bikorwa bifite aho bihuriye n’iterambere ry’igihugu.
Higiro Solange, umukozi wa Komisiyo y’igihugu y’amatora ushinzwe uturere twa Nyanza na Ruhango avuga ko buri murenge w’akarere ka Nyanza uhagarariwe n’abantu 10 muri ayo mahugurwa.
Asobanura akamaro k’abo bavuga rikijyana muri aya amagambo: “ Iyo umuntu avuga rikijyana aba ari umuntu ukomeye kuko ushobora kumushingiraho kugira ngo ubone umusaruro w’ikintu runakaâ€.
Ati: “ Nka komisiyo y’igihugu y’amatora twizeye neza ko ibyo bahuguwe bizagera kubo bahagarariye kuko abaturage babibonamo kandi bakagirira icyizere ibyo bavugaâ€
Andi mahugurwa nk’aya yabereye tariki 6/06/2012 mu turere twose tw’igihugu nk’uko Higiro Solange, umukozi wa Komisiyo y’igihugu y’amatora mu turere twa Nyanza na Ruhango yabitangaje.