Intara y’amajyepfo: amasoko n’ibiza byabangamiye ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’Uturere
Hasigaye igihe gitoya ngo Uturere tugaragaze aho tugeze duhigura imihigo. Uturere two mu Ntara y’Amajyepfo tugeze kure dushyira mu bikorwa ibyo twahize, ariko hari imihigo yadindijwe n’itangwa ry’amasoko, ibiza, ndetse n’abafatanyabikorwa batujuje ibijyanye n’inshingano bari bihaye.
Nk’uko bigaragara muri raporo ishingiye ku mibare yakozwe hagati mu kwezi kwa Gicurasi, ubuyobozi bw’Intara bwongeye kugaragariza Komite mpuzabikorwa tariki ya 5 Kamena, 74% by’imihigo Uturere twahize yari iri hafi kurangira, 23% ikiri ku rugero ruri hagati ya 50 na 89% ishyirwa mu bikorwa, naho 9% iri munsi ya 50%.
Mu bikorwa bigaragara muri iriya mihigo ikiri ku rugero ruri munsi ya 50% ishyirwa mu bikorwa harimo icyo gutera intanga inka mu Karere ka Nyaruguru n’aka Muhanga. Abayobozi b’utu Turere bavuga ko byari biteganyijwe ko Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) ari cyo kizatanga imiti yo kwifashisha mu kurindisha inka. Nyuma yaho hahinduwe gahunda, bavuga ko kubera ko iyi miti ihenda bazajya bareka inka zikirindisha ubwazo. Uturere rero twatangiye kwigurira imiti ikenewe, ariko aho ibihe bigeze ntituzabasha gutera inka zose twari twiyemeje.
Akarere ka Nyanza kari kiyemeje kubaka imisarane 1340 myiza, bubakira imiryango ikennye, babifashijwemo n’umushinga PNEAR. Uyu mushinga waje kubabwira ko udafite amafaranga ahagije maze ureka iki gikorwa wari wiyemeje. Akarere kagerageje kwirwanaho mu bushobozi gafite ariko ntabwo kazabasha kubaka iyi misarane yose kuko kugeza ubu kamaze kubaka 517 gusa.
Ku bijyanye n’amasoko adindiza ibikorwa by’imihigo, ingero ni nyinshi: imirimo yo gutunganya ikibuga cy’umupira cy’i Muhanga ubu ni bwo iri gutangira, umuhanda ugomba gusaswamo amabuye mu Ruhango n’i Nyamagabe ndetse n’isoko ryo mu Ruhango biracyari kure yo kuzura.
Imvura nyinshi yaguye yatumye ibiraro byari byatangiye kubakwa i Muhanga bisenyuka, bituma biyemeza kuba babyihoreye bagategereza igihe cy’umucyo. Akarere ka Nyanza ko kari kiyemeje gutunganya toni 1200 z’ikawa ariko umusaruro wa kawa ntiwagenze neza muri aka Karere.
Hafashwe ingamba ku bihe bizaza
Guverineri w’Intara y’amajyepfo, Munyantwari Alphonse, avuga ko ku bijyanye na ba rwiyemezamirimo bahabwa amasoko hanyuma bakadindiza imirimo baba biyemeje gukorera Uturere hafashwe ingamba ko bazahabwa ibihano bitegenywa n’amategeko, hanyuma bakazasaba Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amasoko ya Leta kubashyira ku ilisiti y’abatazongera guhabwa amasoko ya Leta.
Ikibazo cy’ibiza bisenya ibikorwa remezo cyo kizakemurwa no kurwanya isuri kurushaho, naho abafatanyabikorwa batenguha Uturere ku munota wa nyuma bo bazasabwa kuzajya biyemeza ibyo bazashobora hakiri kare.