Nyamasheke: Umurenge wa cyato wongeye kwegukana igikombe cy’imihigo mu karere
Ku itariki ya 5/6/2012, mu cyumba cy’inama cy’akarere ka Nyamasheke hatangarijwe ku mugaragaro uko imirenge yarushanijwe mu mihigo y’umwaka ushize, hanahembwa imirenge yaje ku isonga mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2011-2012.
Nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Ndagijimna Jean Pierre, ngo iri suzumabikorwa ryashingiye kuri gahunda imirenge yari yasabwe gukora n’imihigo yari yarasinywe umwaka ushize, hakaba haranasuzumwe raporo zatanzwe n’ibikorwa byakozwe.
Imirenge yashimiwe intambwe imaze guterwa mu gutegura imihigo no kuyishyira mu bikorwa, ndetse n’utundi dushya bihangira. Hashimwe kandi n’uruhare rw’abaturage mu kuzamura ubukungu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere yavuze ko impuzandengo (moyenne) yesherejweho imihigo ari amanota 86,8 naho umurenge waje ku isonga ukaba uwa Cyato, ukaba ari nawo watwaye igikombe cy’umwaka wa 2010-2011. Uyu murenge wegukanye igikombe, icyemezo cy’ishimwe ndetse na Sheki y’ibihumbi managa abiri, naho Umurenge wa Rangiro ukaba waje ku mwanya wa kabiri, ku mwanya wa gatatu hakaza uwa Nyabitekeri.
Muri uyu muhango, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge 15 igize akarere ka Nyamasheke basinyiye imihigo imbere y’Umuyobozi w’akarere, buri muyobozi w’Umurenge akaba yerekanaga imihigo y’umwaka ushize wa 2011-2012 akanahiga ibyo azageraho mu mwaka utaha wa 2012-2013.
Muri rusange imihigo y’Imirenge yose iri mu cyerekezo cya Guverinoma ndetse n’Akarere ka Nyamasheke, kigamije guteza imbere umuturage no kumufasha kwivana mu bukene. Nyuma y’uko Abajyanama b’Akarere, abakozi n’abandi batumirwa bunguranye ibitekerezo ku mihigo y’Imirenge, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge basinye kuzayishyira mu bikorwa kandi byose bikozwe kare.
  Â