Rwanda | Ngoma: Ubuyobozi bwa police burishimira imikoranire yabwo n’abatwara abagenzi mu kurwanya ibiyobyabwenge
Ubuyobozi bwa police y’ igihugu mu karere ka Ngoma burashima imikoranire myiza  hagati yabo na societe zitwara abagenzi mu gutanga amakuru  ku bagenzi baba batwaye ibiyobyabwenge.
Ibi uhagarariye police mu karere ka Ngoma Supt. Rutabayiro Alexis yabivuze mu nama yo kuri uyu wa 06/06/2012 yahuje polisi ikorera muri ako karere n’abatwara abantu mu mamodoka no ku mamoto bakorera mu karere ka Ngoma.
Nk’uko yabisobanuye ngo ku bufatanye n’amasociete atwara abantu ibiyobyabwenge bitari bike bimaze gufatirwa muri gare nkuru ya Ngoma.
Uyu muyobozi yavuze ko abashoferi batanga amakuru kuri police igihe babonye ufite ibiyobyabwenge maze avuga ko bakwiye gukomereza aho mu rugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge.
Yagize ati: “Ni igikorwa kiza mugomba gukomeza kandi namwe kibafitiye akamaro kuko iyo ushyigikiye umuntu nk’uwo nta mutekano uba ukunda kandi iyo umutekano wabuze ntawe usigara nawe bikugiraho ingaruka.â€
Abatwara abantu ku mamoto ariko bo banenzwe ko batagaragaza abatwara ibiyobyabwe kandi akenshi  ari bo babatwara.
Ku ruhande rw’abatwara amamoto ariko bo batangaje ko bataba bazi ko umuntu atwaye ibiyobyabwenge baba babona ari umuzigo usanzwe.
Umwe muri aba bamotari witwa Muhire alexis yagize ati: “Twe bitewe n’uko tuba dutanguranwa abagenzi twihuta ntabwo tujya mu byo gushishoza ibyo umuntu atwaye icyo tureba ni uduha amafaranga.â€
Umuyobozi wa police mu karere ka Ngoma yagiriye inama abatwara abantu ku binyabiziga kujya babanza bakareba ibyo batwaye kuko ikinyabiziga gifatiweho ibiyobyabwenge, ugitwaye ndetse na nyiri ibiyobyabwenge bose bahanwa.
Ibiyobyabwenge byinshi bifatirwa i Ngoma ababifite bagaragaza ko baba babikuye mu karere ka Kirehe bihana imbibi abandi bakavuga ko babikura mugihugu cy’igituranyi cya Tanzaniya.