Rwanda : Kirehe-Abavuga rikijyana bahuguriwe Demokarasi n’imibereho myiza
Bamwe mu bavuga rikijyana bo mu Karere ka Kirehe kuri uyu wa 06 Kamena 2012 bahuguwe na komisiyo y’igihugu y’amatora ku ruhare rw’abavuga rikijyana muri Demokarasi n’imiyoborere myiza.
Mugabo Frank umukozi mu karere ka Kirehe ushinzwe imiyoborere myiza yavuze ko aya mahugurwa agamije gufasha ko ihame rya Demokarasi rishinga imizi kuva ku mudugudu kuko ariwo shingiro ry’iterambere ry’igihugu no kwerekana uruhare rw’abavuga rikijyana mu matora.
Yabasabye kutangiza icyizere bagiriwe n’abaturage kuko aribo bahura n’ingeri z’abantu mu byiciro bitandukanye bakaba basabwa kubamenyesha ibyiza by’amatora akozwe mu mucyo na Demokarasi.
Mugabo kandi yatangaje ko igihugu kitagira imiyoborere myiza nta na Demokarasi ikirangwamo, yongeyeho ko bigereranywa n’umukenyero n’umwitero.
Ngendahimana Anastase, umukozi ushinzwe urubyiruko, umuco na Siporo yatanze ikiganiro ku burere mboneragihugu aboneraho kwibutsa abari bitabiriye amahugurwa indangagaciro na kirazira biranga umunyarwanda nko gukunda igihugu no kwitabira no gushishikariza abandi kwitabira amatora.
Ubwo yabaganirizaga ku miyoborere myiza, abavuga rikijyana batangaje ko kwereka abaturage ibibakorerwa ari kimwe mu bigaragaza ko mu karere hari imiyoborere myiza ikaba inasobanura iterambere rirambye.
Uyisabye Oscar umukozi wa komisiyo y’igihugu y’amatora mu karere ka Kirehe yabwiye abavuga rikijyana ko komisiyo y’igihugu y’amatora ibahugura mu rwego rwo kugira ngo nabo bakomeze kugeza ku baturage ibyiza bya Demokarasi n’imiyoborere myiza kuko aribo bahorana n’abaturage bakaba babigisha ibijyanye na Demokarasi cyane ko abaturage iyo basobanurirwa n’umuntu biyumvamo barushaho kubahiriza gahunda za Leta mu buryo bwihuse.
Abavuga rikijyana bagaragaje ko bafite uruhare runini mu iterambere ry’igihugu bakaba bavuze ko bagiye kongera imbaraga mu gushishikariza abaturage kwitabira gahunda za Leta nk’ubwisungane mu kwivuza no kwibumbira mu makoperative kuko aribyo bizabageza ku iterambere rirambye.
Aya mahugurwa akaba yahawe abavuga rikijyana bakomoka mu mirenge yose igize akarere ka Kirehe bagera ku 120.