Rwanda : Gatsibo ibyeteganyijwe mu cyumweru cy’ibidukikije byagezweho 80%
Akarere ka Gatsibo ngo ibyo kari kateganyije mu cyumweru cy’ibidukikije byagezweho ku kigero cya 80% nk’uko bitangazwa n’umukozi wa Rema ushinzwe ibidukikije mu karere Mbonigaba Theoneste.
Uyu muyobozi washoboye gukurikirana ibyo bikorwa birimo gukorera ibiti byatewe aho muri buri murenge hagiye hakorwa hegitari zigera ku 8, gukora ibikorwa by’isuku no gutera pasiparama ku bigo bya leta n’amashuri, gusukura amavomo y’amazi hamwe no gusukura aho abaturage batuye no gusibura ingarani mu rwego rwo gufasha abatuarge kuba ahantu hasukuye.
Muri iki cyumweri kandi habaye ibikorwa byo gutoragura amashashi no kwigisha abayakoresha ububi bwayo cyane ko Gatsibo iri mu turere twegereye Uganda kandi amashashi ahakoreshwa, hari abayazana mu Rwanda ntibubahirize icyemezo u Rwanda rwihaye cyo guca amashashi burundu. Taliki ya 31 Gicurasi akaba ari bwo mu isoko rya Rwagitima habaye igikorwa cyo gutoragura no kwaka amashashi ku bayafite bari baremye isoko.
Mu gihe hari harateguwe ibikorwa byo gufata amazi byo ngo bikaba
bitarakozwe kuko byari byakozwe mu miganda yo kurwanya Ibiza mu karere ka Gatsibo yabereye mu murenge wa Gatsibo ahagaragaye Ibiza bifunga imihanda.
Ikindi cyibanzweho akaba ari ugukora ibikorwa birinda indwara nko kwigisha abaturage kugira ubwiherero bufunze cyane ko ubwiherero budasukuye bugira ingaruka ku babukoresha n’abo bwegereye.
Umurenge wa Rwimbogo ukaba wariyemeje ko taliki ya 15 Kamena abaturage bose bazaba bafite ubwiherero busukuye kandi bupfundikiye nubwo byagiye bikorwa mu mirenge yose.