Rwanda : Akarere ka Nyabihu kasuye akarere ka kireye mu rwego gutsura umubano
Abayobozi batandukanye hamwe na njyanama y’akarere ka Nyabihu mu ntara y’iburengerazuba tariki ya 06/06/2012 basuye akarere ka Kirehe mu rwego rwo kureba ibikorwa bihakorerwa, bakaba basanzwe bafitanye umubano.
Aba bayobozi  batandukanye bagize akarere ka Nyabihu gaherereye mu ntara y’iburengerazuba, gahunda yabazanye yo gusura akarere ka Kirehe ari ukugira ngo barebe ibikorwa bitandukanye bikorerwa muri aka karere mu rwego rwo kugirango nabo babe babikora mu karere kabo,bakaba barasuye ibikorwa bitandukanye birimo uburyo abantu batuye ku midugudu muri aka karere, aho basuye umudugudu wa gasenyi uherereye mu kagari ka Nyamugari mu murenge wa Nyamugari,uyu mudugudu ukaba waratujwemo abanyarwanda bavuye Tanzaniya mu gihe iki gihugu cyabirukanaga bityo ubuyobozi bububakira uyu mudugudu ukaba ariwo mudugudu w’icyitegererezo mu karere ka Kirehe nkuko umuyobozi w’akarere Murayire Protais abivuga. uyu muyobozi w’akarere ka Kirehe kandi akomeza avuga ko muri aka karere abaturage bose batuye ku midugudu aho usanga bahinga mu masambu yabo ariko bagatura ku midudu.
Aba bayobozi batandukanye bishimiye uburyo mu karere ka Kirehe abaturage bose batuye ku midugudu, bakaba nyuma yo gusura ibikorwa bitandukanye birimo urutoki,urugomero rw’amazi yuhira umuceri rwa sagatare n’ibidi bitandukanye bavuze ko bahigiye ibintu byinshi.
Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Twahirwa abdoulatif yavuze ko kuza gusura akarere ka kirehe ko basanzwe bafitanye umubano kandi ibikorwa bikorerwa mu karere ka Nyabihu usanga ari bimwe n’akarere ka Kirehe gusa bo ngo ni uko Kirehe bahinga urutoki rwinshi nabo bagahinga ibirayi byinshi,uyu muyobozi akaba avuga ko bahigiye byinshi bizatuma nabo babishyira mu bikorwa bageze mu karere kabo, aho yavuze ko kuba abaturage batuye ku midugudu aricyo gikorwa babonye cyiza gituma n’abaturage babana neza bityo no kwicungira umutekano ugasanga biboroheye, aba bayobozi kandi basuye n’umupaka wa Rusumo uhana imbibe n’igihugu cya Tanzaniya.
 Â
Â