Rwanda : Perezida wa Sena yagiranye ibiganiro n’Abadepite bakomoka mu Gihugu cya Zambia bari mu Rugendo-shuri mu Rwanda.
Perezida wa Sena, Jean Damascene Ntawukuliryayo, mu biganiro yagiranye n’itsinda ry’Abadepite baturutse muri Zambia, yashimye intambwe aba Badepite bagaragaje mu kuza kumenya ishusho nyayo y’umutekano w’u Rwanda itandukanye n’uko abakiri impunzibabivuga. Akaba kandi yababwiye ko u Rwanda ruzohereza Intumwa muri icyo Gihugu gushishikariza impunzi ziriyo gutaha.
 Uru rugendo ruzafasha gusobanurira Leta ya Zambia, abaturage, ariko cyane cyane impunzi z’abanyarwanda zihatuye ko nta mpungenge bakwiye kugira igihe baramuka bifuje gutaha, kuko mu Rwanda hari umutekano usesuye.
Nk’uko Perezida wa Sena yakomeje abisobanura, muri izo mpunzi abazashima kuguma muri Zambia babishatse basaba ubwenegihugu bwaho, ariko kwitwa impunzi ku banyarwanda bigomba kurangira kuva ku itariki ya 3 Kamena 2013.
Abo Badepite nabo bavuga ko basanze mu Rwanda hari umutekano kandi ibyo babonye bakazabigeza kuri Bagenzi babo maze hagafatwa ingamba zo gushishikariza izo mpunzi gutahuka.
Twakwibutsa ko abo Badepite ba Zambia baje kwirebera uko umutekano mu Rwanda wifashe nyuma y’aho impunzi z’Abanyarwanda zibagaragarije ko zifite impungenge zo gutaha, zivuga ko mu Rwanda ntamutekano uhari.
Muri icyo gihugu cya Zambia impunzi z’abanyarwanda ziriyo zibarirwa ku 6100.
Â