Mayange: Abaturage 12 borojwe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Rwagaju Louis agabira inka umuturage
Abaturage 12 bo mu murege wa Mayange mu Karere ka Bugesera, tariki 23/12/2011, borojwe inka muri gahunda ya Girinka mu Nyarwanda.
Depite Ruboneka Francis wari intumwa ya Leta muri icyo gikorwa yabwiye abahawe inka kuzifata neza kugira ngo hazabashe koroza n’abandi. Yagize ati “baturage mworojwe, iyi ni zahabu mwahawe muyifate neza kuko mu gihe gito muzabona umusaruro ukomoka kuri aya matungo.â€
Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis, yababwiye ko abazihawe mbere ubuzima bwabo bwahindutse kuko babonye ifumbire, amasambu yabo akera neza kandi bakabona amata.
Yagize ati “ntabwo ari izanyu ahubwo ni iz’Abanyarwanda bose; ni muramuka muzifashe nabi muzahita muzakwa.â€
Rwagaju yanababwiye ko umuganga w’amatungo w’umurenge wa Mayange azababa hafi, bityo ko izagira ikibazo icyo aricyo cyose bagomba guhita bamwegera maze akakibakemurira bitaragera kure.
Umwe mu borojwe, Mukarugwiza  Hadidja, yagize ati : “Turashima Perezida wa Repubulika kuko yatekereje neza. Nzayifata neza kuko ntacyo nzashyira mu kanwa nayo itararya cyangwa ngo inywe amazi kandi mezaâ€.
Ntakirutimana Jean, woroje umuturanyi we Dusabe Pierre yagize ati “ maze kubona ifumbire n’amata mbona ntabyihererana nsanga ngomba koroza na mugenzi wanjyeâ€.
Dusabe yavuze ko bimushimishije kuba yahawe inka kandi ko mu minsi iri imbere nawe azaba anywa amata abana be barindwe bwaki kandi abone ifumbire.
Inka zambitswe inimero mu gahanga naho abaturage baratombora bakurikije udupapuro bahawe.
Dusabe Pierre worojwe