Rwanda : Abagize inteko ishingamategeko ya Zambia barashima ibyo ingabo z’u Rwanda zagezeho mu mutekano.
Komisiyo ishinzwe umutekano mu gihugu n’ububanyi n’amahanga mu nteko ishinga amategeko ya Zambia irashimira ingabo z’u Rwanda uruhare rwayo mu kugarura amahoro mu gihugu nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994, kongera kubaka igihugu ndetse no kugira uruhare mu bikorwa byo kugarura amahoro hirya no hino ku isi.
Ibi bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko ya zambia babitangaje tariki ya 07/06/2012, ubwo bagiranaga ibiganiro na minisitiri w’ingabo Gen James Kabarebe ari kumwe n’abandi basirikari bakuru ku cyicaro cya minisiteri y’ingabo.
Lt Gen Ronald Shikapwasha wari uyoboye iri tsinda wigeze gusura urwanda nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi yavuze ko ibyo urwanda rwagezeho mu kwiyubaka bishimishije.
Yavuze ko iri tsinda ryiteguye gushishikariza impunzi z’abanyarwanda zikiri muri Zambia gutaha zigafatanya n’abandi baturage kwiyubakira igihugu kuko gifite amahoro.
Aba bagize inteko ishinga amategeko muri Zambia bavuze ko bigiye byinshi ku ngabo z’u Rwanda mu byiciro byinshi harimo nk’umuganda n’izindi gahunda z’iterambere.
Iri tsinda ry’abadepite riri mu ruzinduko rw’icyumweru mu Rwanda rugamije kugirana ibiganiro na guverinoma byerekeranye n’itahuka ry’impunzi z’abanyarwanda ziri muri Zambia nyuma y’uko batazaba bacyitwa impunzi mu kwezi kwa 6/2013.