Karongi: Abasigajwe inyuma n’amateka barishimira ko ubuyobozi bwabazamuye
“Kagame Paul, urashoboye, urasobanutse, ntituzagutererana mu guteza imbere igihugu cyacuâ€. Aya ni amagambo y’intore z’Intisukirwa z’abasigajwe inyuma n’amateka bo mu kagari ka Gitarama, umurenge wa Bwishyura akarere ka Karongi.
Ibi babivuze mu muhango wo kubagezaho ibikoresho byo mu rugo birimo imifariso (matelas) 15, amasuka 15, ibitenge 15, litiro 20 z’amavuta yo guteka, ibiro 75 by’umuceri n’ibiro 100 by’ibishyimbo, inkweto z’abana, byose byagenewe imiryango 15 y’abasigajwe inyuma n’amateka. Banashyikirijwe amasambu ya hegitari 6,5 zihwanye na miliyoni eshanu (5.000.000 FRW)
Ibyo bikoresho babigenewe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Bwishyura wari uhagarariwe n’umuyobozi wawo Niyonsaba Cyriaque, ari kumwe n’umuyobozi w’akagari ka Gitarama.
Umushyitsi mukuru yari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukabalisa Simbi Dative ari nawe wabibagejejeho ku mugaragaro. Nyuma yo kubashyikiriza ibikoresho yabasabye kutazatezuka ngo basubire inyuma usange bongeye gusubira mu buzima bubi babagamo:
“kera ni bwo mwitwaga abahejwe n’amateka, ubu ntimukiri abahejwe n’amateka. Muri abanyarwanda nk’abandi mugomba gukora mugatera imbere. Muhinge imirima yanyu dore mufite amasuka, kandi munakoreshe konti zanyu mwafunguriwe mu murenge Sacco. Mugomba kugira uruhare muri gahunda za leta yanyuâ€.
Muhawenimana Ephrasie wavuze mu izina ry’abandi, yashimye cyane ubuyobozi kuba bwarabazamuye bukabashyira mu rwego rumwe n’urw’abandi baturarwanda:
“Ntakintu twaritwifite ariko ubu dufite imirima twabonye n’amasuka, abana ntibazongera gukena inkweto cyangwa imyenda, ntituzongera kwiganyira ngo abana bacu babuze imyenda yo kujya ku ishuli, guhunda zaciyemo rwose ntago dukwiye kwiheba, murakozeâ€
Usibye ibyo bikoresho bagejejweho kuri uyu wa kane (8/06/2012), imiryango yose uko ari 15 iri mu mazu yubakiwe n’ubuyobozi bw’umurenge wanabaguriye ingurube zo korora ufatanyije na World Vision.