Ngororero: Gusoza imurikabikorwa byaranzwe no gufata ingamba zo mu mwaka utaha
Ku itariki ya 07 Kamena 2012 mu karere ka Ngororero habaye umuhango wo gusoza imurikabikorwa bya JDAF Isangano. Uwo muhango wabanjirijwe no gutanga inka 6 zahawe abapfakazi barokotse jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994; wayobowe na Minisitiri wa Siporo n’Umuco Protais Mitari. Izo nka zatanzwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora zavuye mu nkunga abakorerabushake biyo komisiyo mukarere ka Ngororero bakusanyije.
Uwari uhagarariye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora madame Irambona Liberata  yashimiye abakorerabushake b’Akarere ka Ngororero kuba barabaye aba mbere mu gukangukira gufasha abatishoboye babaha inka. Minisitiri Mitari yashimiye ku mugaragaro abakorerabushake ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora b’akarere ka NGORORERO bumvise impanuro ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’uko abanyarwanda bagomba kwishakamo ibisubizo abafite ubushobozi bakagoboka abatishoboye.
Nyuma y’umuhango wo gutanga inka abafatanyabikorwa b’akarere ka Ngororero bitabiriye kumurika ibikorwa byabo bashyize ahagaragara ibyo bazakora mu mwaka wa 2012/2013. Abatashoboye kugaragaza ingengo y’imari bazateramo inkunga akarere ka Ngororero biyemeje ko bitarenze kuwa 14/06 bazaba bayishyize ahagaragara.
Umuyobozi w’akarere wungirije akaba anakuriye JADF Isangano Mazimpaka Emmanuel yasabye abafatanyabikorwa bakora ibikorwa bisa ko bahuriza hamwe ingufu zabo banagaragaza imirenge bazakoreramo.
Umuyobozi w’akarere ka Ngororero Ruboneza Gedeon  nawe yashyize ahagaragara aho akarere kageze kesa imihigo ya 2011/2012. Agashya umuyobozi w’akarere yagaragaje nuko mu rwego rw’umutekano muri buri mudugudu buri rondo riba rifite telefoni ku buryo iyo havutse ikibazo gihita kibonerwa umuti. Muri rusange imihigo yose iri mw’ibara ry’icyatsi kandi iri ku gipimo cy’100% ndetse hari n’iyasaguye nkuko umuyobozi w’akarere yabitangaje.
Minisitri Mitari Protais ukurikirana by’umwihariko akarere ka Ngororero muri Guverinoma yashimye aho akarerere kageze kesa imihigo anashimira abafatanyabikorwa uburyo bafatanya n’akarere mw’iterambere, anabasaba gukora ubuvugizi ku nzego zabatumye inkunga ikarushaho kwiyongera. Yabasabye gushyira hamwe maze ibikorwa bikivugira ukuri . Yongeye kwibutsa abo bireba bose gutanga serivisi nziza abaje bakeneye serivisi runaka bakayihabwa bagataha bishimye.