Ruhango: sosiyete civile irasabwa kwimakaza demokarasi n’imiyoborere myiza mu baturage
Komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora mu karere ka Ruhango, irasaba abagize imiryango ya societe civile gushishikariza abo babana nabo umunsi ku wundi gusobanukirwa demokarasi n’imiyoborere myiza binyuze mu matora.
Ibi sosiete civile yabisabwe mu mahugurwa y’umunsi umwe yabaye tariki ya 07/06/2012, yateguwe na komisiyo y’amatora agamije kugaragaza uruhare rwa societe civile ikwiye kugira mu miyoborere myiza na demokarasi.
Harerimana Emmanuel ashinzwe inyigisho z’uburere mbonera gihugu mu karere ka Nyanza na Ruhango, avuga ko impamvu bamaze iminsi bahugura ibyiciro bitandukanye ku bijyanye na demokarasi n’imiyoborere myiza, ari ukugirango abanyarwanda bose bazinjire mu gikorwa cy’amatora y’abadepite ateganyijwe umwaka utaha kuzitorera abo babonamo ubushobozi.
“abaturage nibo bagira uruhare mu kwitorera abayobozi, nibyiza rero ko bajya kwinjira mu gikorwa cy’amatora bumva icyo bagiye gukora, ibi rero nta kuntu babigeraho batabifashijwemo n’abantu baba hafi umusni ku wundi†Harerimana.
Nyuma yo guhugura ibyiciro bitandukanye komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora mu karere ka Ruhango, iravuga ko ubu hatahiwe icyiciro cy’intore mu rwego rwo kurushaho kwimakaza demokarasi n’imiyoborere myiza binyujijwe mu matora.
Â