Subscribe by rss
    Thursday 21 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Mon, Jun 11th, 2012
    Ibikorwa / Latestnews | By gahiji

    Rutsiro: “Abatutsi bapfuye nabi kuburyo budasanzwe niyo mpamvu tugomba kubibuka” Minisitiri Mitali.

     Abatutsi bapfuye  nabi kuburyo

    “Kuba abatutsi barishwe urupfu rubi, kuburyo budasanzwe, binyuranye n’izindi mpfu tuzi.Iyi ni nayo mpamvu ituma tugomba kubibuka buri mwaka, kandi ntituzahwema na gato” aya ni amwe mu magambo minisitiri w’urubyiruko umuco na siporo Protais Mitali, yatangarije mu karere ka Rutsiro kuri uyu wa 8/6/2012, ubwo yari yaje kwifatanya n’abaturage b’aka karere, mu muhango wo gushyingura imibiri 1390, y’abazize genocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

    Ni umuhango wabereye ku cyicaro cy’akarere ka Rutsiro, ahaherereye urwibutso rwa genocide rwa Congo Nil ari naho hashyinguwe iyi mibiri y’inzirakarengane.

    Abaturage, abanyeshuri, abayobozi batandukanye, ingabo na polisi, ba minisitiri Stanislas Kamanzi w’umutungo kamere na Protais Mitali ndetse n’intumwa za rubanda mu nteko ishingamategeko, aba bose bakaba bari baje kwifatanya nabanyarutsiro, mu muhango wo guherekeza izi nzirakarengane.

    Abafashe amagambo bose, bakaba bagarutse ku buyobozi bubi bwaranze icyahoze ari komine Rutsiro, doreko haba abatanze ubuhamya bose bagarukaga kukuntu abahoze bayoboye komine Rutsiro, aribo bafashe iya mbere mu guhamagarira abaturage kwica bagenzi babo.

    Mu buhamya bwe Uwimana Emanuel wari wihishe ku biro by’icyahoze ari komini Rutsiro, ari naho hiciwe abantu batari bake kandi biganjemo abagogwe, yavuzeko amahanga yakagombye kwemera uruhare rwabo muri genocide ndetse n’amadini nayo akemera ko abakirisitu nabo bijanditse mu byaha. Aha akaba yatanze urugero rw’umupadiri w’umufaransa witwa Gabriel, wagize uruhare rwigisha amacakubiri, ndetse akaba yaranakatiwe igihano cya burundu n’inkiko gacaca, gusa akaba yibereye hanze.

    Bimwe mu bibazo byagaragajwe n’abacitse ku icumu, harimo kuba bakibaza uburyo bazabona indishyi zabo batsindiye muri gacaca ndetse n’uburyo zizishyuzwa, cyane ko harimo abatewe impungenge nuko hari abakoze ibyaha, ariko bakaba ntabubasha bafite bwo kuba babona indishyi.

    Kuri iki kibazo, umunyamabanga nshingwabikorwa wa IBUKA Forongo Jeanvier, yijeje abacitse ku icumu ko bazakomeza kubakorera ubuvugizi, kugeza igihe imitungo yabo yishyuriwe, gusa aha nawe akaba yasabye ko ba minisitiri babakorera ubuvugizi kuko ngo nabo babonako biteye impungenge mu gihe cyose inkiko gacaca zaba zisojwe, nta ndishyi zitanzwe.

    Minisitiri Mitali agaruka kuri iki kibazo, yavuzeko kuba inkiko gacaca zigiye gusozwa, ibi bitavuzeko uwakoze amahano wese azahita atangira kwidegembya, ko ahubwo uwo bizagarara ko yakoze ibyaha bya genocide nawe azabikurikiranwaho.

    Yagize ati”kuba umuntu adashoboye kuriha ibyo yatwaye, kandi bitegenyijweko uzaba adashoboye kwishyura imitungo azakora imirimo nsimburagifungo, ntibivuzeko uwacitse ku icumu azabihomberamo, ahubwo hari gutekerezwa uburyo azishyurwa kandi ubuvugizi burakomeje.Ikindi kuba gacaca zigiye gusozwa ntibivuzeko abakoze genocide bazaba babaye abere ahubwo nundi wese uzajya agaragara azajya akurikiranwa nubwo inkiko gacaca zizaba zararangiye”.

    Mu ijambo rye minisitiri akaba yanenze cyane abaturage b’akarere ka Rutsiro, bamwe bimana amakuru y’aho imibiri ya bamwe mu bishwe muri genocide yajugunywe, doreko mu byavugiwe aho, hagaragajwe ikibazo cyuko usanga abaturage bimana amakuru, gusa akaba yashimye bamwe mu bafungiye icyaha cya genocide, kuko ngo aribo bagize uruhare rwo kugaragazwa aho imibiri ya bamwe yagiye ijugunywa, doreko abaturage ngo bajyaga babeshya, bakerekana amagufa y’inka.

    Mitali akaba yibukije abaturage, ko kwibuka ari uburenganzira bw’abanyarwanda, ko kuba u Rwanda rwibuka abatutsi bizakomeza, kandi ngo buri mwaka, kuko ngo uburyo abatutsi bapfuyemo budasanzwe, ari nayo mpamvu kwibukwa kwabo bigomba kuba umwihariko.

    Aha twababwira ko imibiri igera ku 1390 yashyinguwe kuri uyu wa gatanu, ari iy’abantu baguye ku cyicaro cy’icyahoze ari komine Rutsiro, biganjemo Abagogwe bari bahahungiye baturutse mu cyahoze ari perefegitura ya Gisenyi, nyuma bakaza kwicwa kuva mu mwaka 1992, nyuma yahoo uwahoze ari umukuru w’igihugu Habyarimana Juvenal abasuriye akabasezeranyako ntacyo bazaba, nyamara yahava bagatangira kwicwa, batwikishijwe Essence, gerenade n’urusenda.

     

     

     

     

     

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED