Minisitiri Karugarama arasaba urubyiruko kwirinda inzangano zitandukanya Abanyarwanda.

Minisitiri Karugarama ashyira indabyo kumva ishyinguyemo inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Minisitiri w’Ubutabera, Karugarama Tharcisse yasuye urwibutso rwa Murambi ruri mu karere ka Nyamagabe, asaba abakiri bato kwirinda ibitekerezo n’inzangano bitandukanya Abanyarwanda.
Iki gikorwa cyo gusura uru rwibutso rwa Murabi cyabaye kuri uyu wa 9/9/2012, ari kumwe n’abakozi bo muri Minisiteri y’Ubutabera ,ab’akarere ka Nyamagabe ndetse n’imfubyi zirera ziba mu murenge wa Ngoma basobanuriwe amateka y’u Rwanda mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyuma yo kwirebera ibimenyetso bya jenoside yakorewe Abatutsi,minisitiri Karugarama yatangaje ko nk’abakozi ba Minisiteri y’Ubutabera bari baje kwifatanya n’ababuriye imiryango yabo i Murambi.
Minisitiri Karugarama kandi yasabye  abari aho cyane cyane urubyiruko  kwirinda no kurwanya ibitekerezo n’inzangano bishingiye ku moko we yavuze ko “atagira ishingiro.â€
Ati “ Ikibazo rero cy’amoko mwa bantu mwe mukiri bato, uko mugenda mukura  mukivemo. Nta hantu bidutwara, izo nyigisho zararambiranye, icyo twavanyemo ni iki? Ni ukwica impinja, ni ukwica abakecuru, ni Jenoside.â€
Abakozi ba Minisiteri y’Ubutabera kandi  bateye inkunga y’amafaranga ibihumbi 200 uru rwibutso rwubatse ku musozi wa Murambi ahiciwe inzirakarengane z’Abatutsi zari zahungiye mu kigo cy’ishuri ry’imyuga  cyari kitararangiza kubakwa.
Imibare itangwa n’abakozi b’uru rwibutso igaragaza ko rushyinguyemo imibiri igera ku bihumbi 18 y’inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyuma yo gusura uru rwibutso rwa Murambi, abakozi ba Minisiteri y’Ubutabera bakomereje mu karere ka Huye aho bagiye gusura imfubyi za Jenoside zibana zibumbiye mu itsinda ryitwa ‘Urumuri Club’ mu kagari ka Matyazo ko mu murenge wa Ngoma.
Abakozi ba Minisiteri y’Ubutabera bateye izi mfubyi inkunga ingana na miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.