Akarere ka Nyamagabe kijeje impunzi umutekano usesuye.
Nyuma yo kwakira icyiciro cya mbere cy’impunzi cyageze mu nkambi ya Kigeme , ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe karimo iyi nkambi bwatangarije izi mpunzi ko akarere kazazicungira umutekano kakanazifasha kugira imibereho myiza.
tariki ya 10/6/2012 ubwo impunzi za mbere zigera ku 141 zinjiraga mu nkambi ya Kigeme, zakiriwe n’abayobozi b’inzego zitandukanye za leta ndetse n’imbaga y’abaturage baturiye inkambi ya Kigeme.
Zikimara kugera muri iyi nkambi, umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert yazihaye ikaze anazizeza umutekano usesuye mu gihe cyose zizaba ziri muri aka karere.
Mugisha yagize ati ““Abaturage b’aha ngaha ndetse natwe abayobozi turiteguye kubafasha mu buryo bw’umutekano ndetse n’imibereho myiza.â€
Zimwe muri izi mpunzi twaganiriye kandi nazo zadutangarije ko zifite icyizere cy’uko zigiye kuba ahantu hari umutekano nyuma yo guhunga imirwano iri kubera mu burasirazuba bwa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Gafishi Elie umwe mu mpunzi twaganiriye yadutangarije ko yishimiye kuba agiye kuba ahantu hari umutekano kandi akaba agiye guturana n’abantu bavuga ururimi rumwe.
Gafishi wari usanzwe atuye ahitwa Bibwe yatangaje ko afite icyizere cy’uko abana be batatu bagiye gukomeza ishuri ati “ ndumva mfite icyizere ko ubuzima buzakomeza.â€
Bamwe mu baturage baturiye inkambi ya Kigeme nabo ngo biteguye kubana neza n’izi mpunzi.Uwitwa Ntaganira wari uri kureba uko izi mpunzi zururuka mu makamyo yagize ati “ Nta cyatuma utabana nabo neza kuko nawe byakubaho [guhunga].â€
Biteganyijwe ko iyi nkambi ya Kigeme ariyo izakira impunzi ziturutse mu burasirazuba bwa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo ubu zicumbitse by’agateganyo mu nkambi ya Nkamira iri mu karere ka Rubavu.
Imibare itangwa n’abakozi b’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi igaragaza ko mu nkambi ya Nkamira ubu habarizwa impunzi zigera ku bihumbi 12, zikaba zigomba kujya mu nkambi ya Kigeme iherereye mu karere ka Nyamagabe.