Gatsibo: sosiyete sivile yahuguwe ku kamaro k’amatora
Mu gihe abakorana na societe civil mu karere ka Gatsibo bavuga ko bari
basanzwe bahangana na komisiyo y’amatora mu gihe cy’amatora, ubu ngo
basobanukiwe n’uruhare rwabo mu migendekere myiza y’amatora.
Mu mahugurwa y’umunsi umwe komisiyo y’igihugu ibahugura ku bijyanye
n’imiyoborere myiza na democratie, abagize societe civil basanze hari
ibyo batubahiriza kandi biri mu nshingano zabo. Umuhuzabikorwa wa
komisiyo y’igihugu y’amatora mu ntara y’Iburasirazuba Kayiranga
Rwigamba Frank akaba avuga ko hatabaye amatora meza akorewe muri
Democratie, Â imiyoborere myiza itagerwaho kandi kugirango igerweho
hacyenewe uruhare rwa buri wese.
Nubwo bimenyerewe ko abitabira amahugurwa bicara bagakurikirana ibyo
bigishwa, komisiyo y’amatora ibakoresha n’ibiganiro aho abagize
societe civil mu karere ka Gatsibo bahawe insanganyamatsiko ibabaza
uruhare rwa societe civil yagira mu migendekere myiza y’amatora
bagashobora kuyitangaho ibitekerezo no kumva uruhare rwabo mu
migendekere myiza y’amatora.
Kwigisha inzego nyinshi zitandukanye akamaro k’amatora n’uruhare
rw’umuturage mu gushyiraho imiyoborere myiza bikaba imwe mumpamvu
z’imiyoborere myiza kuko umuturage wishyiriyeho umuyobozi agira
n’uruhare rwo kumufasha gushyira mu bikorwa ibyo amusaba gukora kandi
umuyobozi nawe akisanga k’umuturage yumva ko agomba kumukorera kuko
ariwe wamushyizeho.
mu gihe mu Rwanda harimo hategurwa amatora y’intumwa za
rubanda komisiyo y’amatura ikomeje kwongerera ubumenyi Inzego zitandukanye kugira girango batore abashobora kubakorera ibyo bifuza kandi bibageza ku miyoborere
myiza n’iterambere.
Amasomo atangwa na komisiyo y’amatora akaba azafasha societe civil,
abavuga rikijyana, abayobozi b’imidugudu n’izindi nzego kugira uruhare
mu matora y’abadepite ateganyijwe kandi bakimakaza umuco w’imiyoborere
myiza mubo bayobora.