Abayobozi b’utugari two mu ntara y’amajyaruguru n’umujyi wa Kigali barasabwa kwihesha agaciro
Guverineri w’intara y’amajyaruguru arasaba abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari two mu ntara y’amajyaruguru ndetse n’umujyi wa Kigali, bari mu itorero i Nkumba mu karere ka Burera, kwicisha bugufi, bihesha agaciro kugira ngo n’abaturage bayobora bakabahe. Â
Ku cyumweu tariki ya 10/06/2012 ubwo yatangiza iryo torero, Bosenibamwe Aimé yabwiye abo bayobozi ko agaciro bahabwa n’abo bayobora karuta kure ibindi byose bakenera.
Agira ati “…murasabwa kwicisha bugufi, mukubaha abaturage…kwicisha bugufi ni ikintu gikomeye cyane, nimwiha agaciro abaturage nabo bazabaha agaciro gakomeye cyane. Agaciro muhabwa n’abaturage muyobora, kazaba karuta kure umushahara mwahembwaâ€.
Yakomeje ababwira ko n’ubwo baba bahembwa umushaha mwinshi, ntaho waba uhuriye n’agaciro umuturage yabaha, kandi nabo bakwiha.
Abayobozi b’utugari two mu ntara y’amajyaruguru n’umujyi wa Kigali basabwe gukomeza gutera imbere kugira ngo bazave mo abayobozi b’imirenge, b’uturere cyangwa se b’intara b’ejo hazaza. Dore ko abenshi muri bo bakiri bato mu myaka.
Kugira ngo bazave mo abo bayobozi bizaterwa n’agaciro bazaba bihaye, ndetse n’uko abaturage bazaba ababona. Nibikomeza, bakikanyiza abaturage bazabatinya, ntabwo bazabuha nk’uko Guverineri w’intara y’amajyaruguru yabibabwiye.
Yakomeje abwira abo bayobozi b’utugari ko abaturage nibabatinya, bazajya bababeshya ko bashyira mu bikorwa ibyo babasaba. Ibyo bizatuma abo bayobozi babihombera mo. Ni ngombwa ko abo bayobozi babana neza kivandimwe n’abo bayobora nk’uko Guverineri Bosenibamwe yakomeje abisobanura.
Fidele Ndayisaba umuyobozi w’umujyi wa Kigali nawe yasabye abayobozi b’utugari two mu ntara y’amajyaruguru ndetse n’umujyi wa Kigali ko mu byo bakora byose bagomba kurangwa n’urukundo rw’umuturage w’u Rwanda kuko ariwe bakorera.
Itorero ry’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari two mu ntara y’amajyaruguru n’umujyi wa Kigali ryatangiye tariki 07/06/2012. Ryitabiriwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa 550. Barimo abo mu ntara y’amajyaruguru 399 n’abo mu mujyi wa Kigali 151.