“iyo ufasha inkeragutabara uba wifashijeâ€- Munyenwari Alphonse
Mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje gufata ingamba zitandukanye zo gufasha urwego rushinzwe umutekano “inkeragutabara†guverineri w’intara y’Amajyepfo Munyentwari Alphonse, avuga ko gufasha uru rwego nawe biba  ari ukwifasha cyane.
Munyentwari avuga ko mu gihe gito inkeragutabara zimaze iminsi zitangiye imirimo yazo, ngo zimaze kugaragaza ko zishoboye kuko kugeza ubu mu ntara y’Amajyepfo hamaze guhinduka byinshi mu bijyanye n’imiyoborere ndetse n’umutekano.
Habiyaremye Fredoild uhagarariye inkeragutabara mu ntara y’Amajyepfo, avuga ko inkeragutabara zo muri iyi ntara ubu zose zimaze kwibumbira mu makoperative agamije kuziteza imbere kugirango nazo zishobore gukora neza ibyo zisabwa.
Komisiyo y’igihugu ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye kurugerero, yo ivuga ko izakomeza gushakisha uburyo butandukanye bwo gufasha inkeragutabara ngo kuko byamaze kugaragara ko zibitsemo ubushobozi mu byo zikora.
Iyi komisiyo ngo uretse gufasha inkeragutabara ubu yatangiye no gushaka uko yateza imbere abagore b’izi nkeragutabara.