Nyamasheke: Komite ishinzwe iterambere ry’akarere yashimye imihigo yagezweho mu mwaka wa 2011-2012
Inama ya komite ishinzwe iterambere ry’akarere ka Nyamasheke yateranye kuri uyu wa kabiri tariki ya 12/06/2012 yeretswe uko imihigo y’akarere y’umwaka wa 2011-2012 yashyizwe mu bikorwa, inerekwa imihigo iri gutegurwa akarere kazasinyana n’umukuru w’igihugu mu mwaka wa 2012-2013.
Nyuma yo kwerekwa uko imihigo y’uyu mwaka turi gusoza yashyizwe mu bikorwa, Bahizi Charles, umuyobozi w’akarere wungiririje ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere akaba n’umuyobozi wa komite ishinzwe iterambere ry’akarere yavuze ko akarere kakoze ibyo kari gashoboye kose ndetse ko buri wese byarebaga yabigizemo uruhare, akaba ariyo mpamvu ishyirwa mu bikorwa ryagenze neza byo kwishimirwa.
Iyi mihigo yashyizwe mu bikorwa yeretswe komite ishinzwe iterambere ry’akarere yamaze kwemezwa n’inama njyanama ndetse ikaba ari nayo izagenderwaho bakora igenzura ku rwego rw’igihugu ngo harebwe uko imihigo yeshejwe.
Nyuma y’imihigo yagezweho, komite ishinzwe iterambere ry’akarere yeretswe kandi imihigo iri gutunganywa ngo izashyirwe imbere y’umukuru w’igihugu ngo itangweho ibitekerezo ndetse inakomeze gutunganywa kuko iyi komite nayo irebwa n’iterambere ry’akarere kandi n’imihigo ikaba aribyo iba igamije.
Bahizi Charles yavuze ko imihigo yateganijwe mu mwaka wa 2012-2013 ari iyo akarere kazi neza ko gafite ubushobozi bwo kuzashyira mu bikorwa. Yavuze ko ari byiza guhiga bike ariko bizashoboka kugerwaho.
Yavuze ko guhiga ikintu uzi neza ko utazagikora ari ukwigerezaho bityo akarere kakaba katapanga igikorwa kadafitiye ubushobozi.