Abayobozi b’utugari barasabwa kuba indorerwamo ya leta mu baturage bayobora
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari two mu ntara y’amajyaruguru ndetse n’umujyi wa Kigali barasabwa kuba indorerwamo ya leta mu bo bayobora kugira ngo abaturage bababonemo leta yabo.
Tariki ya 10/06/2012 i Nkumba mu karere ka Burera ubwo hatangizwaga itorero ry’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari two mu ntara y’amajyaruguru ndetse n’umujyi wa Kigali, Guverineri Bosenibamwe Aimé yasabye abo bayobozi b’utugari kugaragaza neza leta mu baturage.
Yagize ati “…murasabwa kuba indorerwamo ya leta mu bo muyobora. Igihe umuturage akubonye ahite akubona mo leta yeâ€.
Imyitwarire y’abo bayobozi mu baturage, agaciro baha abo bayobora, babubaha, babegera, uko bafatanya ibikorwa byose bya buri munsi, nibwo umuturage azabona ko leta ihagarariwe mu buryo bufatika nk’uko Guverineri Bosenibamwe yabitangaje.
Akomeza abwira abo bayobozi b’utugari ko mu gihe umuturage azababona mo ikibazo, azababona mo umutegetsi…icyo gihe azabona ko leta ari ya yindi yabaye ho kera. Abo bayobozi bafite inshinga no zikomeye kuko aribo begereye abaturage cyane.
Agira ati “…mufite inshingano zikomeye cyane nk’abantu begereye abaturage zo guhindura imyitwarire ikajyana n’ibyifuzo by’abaturage ndetse bijyanye n’umurongo wa politiki u Rwanda rwacu twiyemeje kugendera moâ€.
Itorero ry’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari two mu ntara y’amajyaruguru n’umujyi wa Kigali ryatangiye tariki 07/06/2012. Ryitabiriwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa 550. Barimo abo mu ntara y’amajyaruguru 399 n’abo mu mujyi wa Kigali 151.
Mu itorero, abo bayobozi bigira mo indangagaciro z’umuco wa Kinyarwanda ndetse na za kirazira. Ibyo bibafasha mu kuyobora abaturage babakundisha igihugu kandi babatoza gukora kugira ngo bateze u Rwanda imbere.