Rutsiro: Abaturage bafite aho bahuriye n’umupaka wa Congo barasabwa gufasha ingabo mu kwicungira umutekano.
Buri muturage wese utuye cyangwa uturiye umupaka wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, arasabwa kuba ijisho rya mugenzi we ndetse akihutira gutanaga amakuru ku kintu cyose abona cyahungabanya umutekano.
Uyu ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama nyunguranabitekerezo y’umunsi umwe, yahuje abaturage bo mu kagari ka Congo Nil, umurenge wa Gihango akarere ka Rutsiro, n’ubuyobozi bw’umurenge ndetse n’inzego zifite aho zihuriye n’umutekano.
Zimwe mu mpamvu zatumye iyi nama iterana, ngo kwari ukugirango haganirwe kuri gahunda za leta, ndetse n’abaturage bajye bamenya uburenganzira bwabo, ariko kandi nabo bamenye icyo leta ibashakaho kugirango bamenye inshingano zabo n’iza leta bityo imibereho yabo irusheho kuba myiza.
Mu birebana n’umutekano ari nayo ngingo yafashe umwanya munini, Kapiteni Muhizi wahaye ikiganiro abaturage bo mu kagari ka Congo Nil yagarutse ku bantu baturuka muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo baza bambutse ikiyaga cya Kivu bakaza guteza umutekano mucye mu giturage.
hanagarutswe k’uruhare abaturage ubwabo babigiramo, kuko usanga bimana amakuru cyane cyane ababa baraje mungo zabo abantu batazi, kandi nta byangombwa berekanye.
Indi mpamvu yagaragajwe muri iyi nama ituma abantu baturuka muri Congo batamenyekana, ngo ni uko usanga hari abaza bigize abakongomani b’abacuruzi kandi bavuga ikinyarwanda, nyamara ari abacengezi baba baje guteza umutekano muke mu baturage.
Kukuba abaturage bababona ariko ntibihutire kubivuga ndetse bakabaraza batanabazi, hafashwe umwanzuro ko, buri muturage agomba kuba ijisho rya mugenzi we, bityo akamenya uko ,mugenzi we yaraye, bakihutira no kuvuga uwo baraje mu ngo zabo uwo ariwe.
Uduce usanga dukora ku kiyaga cya Kivu, usanga ahanini ariho abantu bava muri Congo bashobora kwambukira, harimo imirenge ya Mushubati, Gihango, Musasa, Boneza, Mushonyi, Kigeyo na Kivumu yose yo mu karere ka Rutsiro.
abaturage bo muri aka kagari ka Congo Nil bakaba banenzwe kuburyo batitabira inama, kuko kubaturage ibihumbi 3198 babarurwa kuba batuye muri aka kagari, abaturage ijana na 20, nibo babashije kwitabira iyi nama.
Kurundi ruhande ariko abaturage bakavugako kuba batitabira inama, ari uko baba batayimenyeshejwe kare, doreko hari bamwe badutangarijeko bayimenyeshejwe mu gitondo babyutse bamaze gufata izindi gahunda, hari n’abayobozi b’imidugudu nabo batabashije kuyizamo.
Ibi ariko siko umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Congo Nil Rurangirwa Fidele abibona, ntabyemeranyaho n’abaturage, kuko we avugako hari n’abacuruzi yasabye ko bafunga amazu yabo bacururizamo bakaza munama, nyuma yo kubyemera ntibabikore kuko nta numwe wahagaragaye mu bari bamaze gufunga amazu.