Polisi mu karere ka Kirehe imaze gufata ibiro 670 by’urumogi
Mu karere ka Kirehe kuva mu kwezi kwa werurwe 2012 kugeza muri uku kwezi kwa Kamena 2012 hamaze gufatwa urumogi rugera ku biro 670 aho byagiye bifatirwa mu mirenge itandukanye igize akarere ka Kirehe akenshi imirenge ighana imbibe n’igihugu cya Tanzaniya.
Kuri sitasiyo ya Polisi ya Kirehe hagaragara ibinyabiziga byafashwe bipakiye urumogi aho habarizwa imodoka ebyiri imwe ikaba yarafatanywe ibiro 91 naho indi igafatwa ipakiye ibiro 75 izi modoka zose z’amavatiri zikaba ari iz’umuntu umwe witwa Nzeyimana utuye mu murenge wa Kigarama ho mu karere ka Kirehe zikaba zarafashwe zipakiye urumogi.
Si izi gusa ariko kuko mu minsi ishize indi modoka nayo yakoze impanuka intwaye urumogi ibiro 60 mu karere ka Ngoma nk’uko polisi mu karere ka kirehe ibivuga ngo uwari uyitwaye akaba yarahungiye mu gihugu cya Tanzaniya.
Polisi ya Kirehe ikomeza ivuga ko banafashe moto zigera kuri 7 zose ziba zitwaye urumogi, bakaba bamaze gufata ibiro bigera kuri 670 uhereye mu kwezi kwa werurwe uyu mwaka kugeza mu kwezi kwa Kameza uyu mwaka bakaba bateganya kuzashaka umwanya wo gutwika uru rumogi mu minsi itaha.
Â