Nyanza: Imihigo bihaye yo kwigisha abantu bakuze gusoma, kwandika no kubara yarenze igipimo
Imihigo akarere ka Nyanza gahagarariwe n’umuyobozi wako, Murenzi Abdallah kasinyanye n’umukuru w’igihugu Paul Kagame mu mwaka w’ingengo y’imali 2011-2012 kakiyemeza kwigisha abantu bakuru gusoma, kwandika no kubara wagezweho 100% ndetse urenga n’igipimo nk’uko byavuzwe mu muhango wo kumurika imihigo yagezweho n’aka karere tariki 13/06/2012.
Abantu bakuru biga gusoma kwandika no kubara bagombaga kuva ku 3806 bakagera kuri 5200 nk’uko byatangajwe na Kambayire Appoline umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyanza.
Yakomeje atangaza ko nyuma yo gusinya iyo mihigo abantu bakuru 5555 barimo abagore 2662 n’abagabo 2893 bigiye kwandika, kubara no gusoma mu masomero atandukanye y’akarere ka Nyanza ndetse bahabwa n’impamyabumenyi zibyemeza.
Ashingiye kuri iyo mibare avuga bari biyemeje mu mihigo ndetse naho ubu imibare bafite igeze, yavuze ko byarenze  igipimo bari biyemeje  imbere ya Nyakubahwa perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Kambayire yagize ati: “ Ubu turi ku gipimo cya 107% mu gihe twari twiyemeje kugeza ku 100% gusa.†Ati: “ Byumvikane neza ko byarenze igigimo cyari giteganyijwe mu mihigo y’ingengo y’imali 2011-2012. â€
Akivuga ku burezi  yakomeje avuga ko undi muhigobaribihaye ari uwo kubaka ibyumba by’amashuli n’ubwiherero bwabyo nawo ukaba waragezweho ku gipimo cy’100%.
Ibyumba by’amashuli 60 n’ubwiherero bwabyo 60 byose byubatswe muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12(12YBE) nk’uko Kambayire yakomeje abisobanura.
Yifashimishije urugero  yatangaje ko ibyumba byose by’amashuli ya Groupe Scolaire Kavumu Musulman mu murenge wa Busasamana muri aka karere yarangiye kubakwa ubu abanyeshuli bakaba nta kibazo bagifite cyo kwigira ahantu heza kandi hisanzuye.
Imihigo ni bumwe mu buryo bwashyizweho na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kugira ngo abayobozi bakorerre ku ntego bigamije kwihutisha abanyarwanda mu iterambere rirambye.