Nyamagabe: Abaturage barakangurirwa kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere.
Ihuriro ry’imiryango itari iya leta rikorera mu karere ka Nyamagabe rirakangurira abaturage bo muri aka karere kugira uruhare mubikorwa by’iterambere kuko aribwo bazagera ku iterambere rirambye.
Mu nama yabaye kuri uyu wa 13/6/2012 yahuje abahagarariye imiryango itari iya leta n’abahagarariye inzego za leta mu karere ka Nyamagabe, abaturage bakanguriwe kugira uruhare mu itegurwa rya gahunda zose zigamije iterambere.
Ntakirutimana Emmanuel, umwe mu baturage bari bitabiriye iyi nama, avuga ko muri rusange abaturage bagira uruhare mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere gusa ngo asanga hari bikorwa bimwe na bimwe abaturage batabasha kugiramo uruhare cyana cyane mu itegurwa ryabyo.
Ntakirutimana yagize ati “ muri rusange turarugira [uruhare] uretse ko hari nk’ibikorwa bimwe na bimwe tutabasha kugira uruhare mu kubiteguura, ariko mu kubishyira mu bikorwa tukagiramo uruhare.â€
Bimwe mu bikorwa ngo abaturage batagiramo uruhare nk’uko Ntakirutimana abitangaza ni nko guhitamo ahantu hazashyirwa imidugudu, yagize ati “akenshi twumva batubwira ngo ahateguriwe imidugudu ni aha, natwe nyine ubwo akaba ariho tujya.â€
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert yatangaje ko umuturage agomba kugira uruhare mu bikorwa ibyo aro byose bimukorerwa aho agomba kubanza akavuga uko abyumva, ati “umuturage nk’uko bisanzwe agomba kugira uruhare mu bikorwa bimukorerwa kuva bitangiye gukorwa. Urugero nka gahunda y’imihigo ubundi iva hasi mu baturage,mu ngo,ikagera ku rwego rw’akarere.â€
Abaturage barakangurirwa mu gihe mu karere ka Nyamagabe hagiye gutegurwa gahunda y’imyaka itanu y’amajyambere mu karere ka Nyamagabe hamwe na gahunda y’imbaturabukungu (EDPRS) ya kabiri.