Subscribe by rss
    Thursday 21 February, 2019
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Fri, Jun 15th, 2012
    Ibikorwa / Latestnews | By Aninta

    GISAGARA: ABATURAGE BARASABWA KUREKA IMYUMVIRE ISHAJE

    Abaturage b’akarere ka Gisagara barasabwa gukangukira gahunda z’iterambere bakareka guheranwa n’imyumvire ya kera yababwiraga ko umurimo w’abasokuruza gusa ariwo ugomba kubabeshaho, kandi kuri ubu bashobora gushakishiriza muri byinshi bitandukanye bagatera imbere .

    ABATURAGE BARASABWAMuri aka karere ka Gisagara kimwe n’ahandi hatandukanye mu gihugu hakunze kugaragara abantu bakigendera ku bitekerezo bishaje bivuga ko ubuzima ababyeyi babo babayemo mu gihe cyashize nabo aribwo bagomba kubamo, imirimo yababeshejeho ikaba ari nayo ngo igomba kubabeshaho nabo uyu munsi. Ibi rero bigatera ikibazo ahanini cy’ubukene mu miryango kuko hari aho bigaragarako umwuga w’ubuhinzi gusa utatunga urugo bitewe n’ubuzima bwahenze, bakaba rero basabwa guhindura imyumvire bakitabira n’ibindi bikorwa byabazamura.

    Abaturage bameze gutya bakunze akenshi kwitwaza kuvuga ko n’ababyeyi babo nta kindi bakoze usibye guhinga gusa kandi bikababeshaho ariko bakirengagiza ko uyu munsi ubuzima buhenze, amafaranga 1000 avuye mu gitebo cy’ibijumba atagira ikindi agura mu rugo rw’abantu bagera kuri 5 banarenga. Uyu munsi abana bagomba kujya mu ishuri ntawe ugomba kubuzwa kwiga ngo yoherezwe kuragira amatungo, ariko nabyo hari abatarabyumva.

    «Umurimo wareze ababyeyi natwe niwo twatojwe gukora ntawundi, kuva nabaho jye nakoze umurimo w’ubuhinzi gusa nta kindi rero nzi gukora niyo mpamvu n’ubu aribyo nkora gusa. Kuba uyu munsi mbaho ubuzima bwa gikene n’umuryango wanjye ntacyo nabikoraho kuko nta kindi nzi gukora » Pascal KARUGARAMA.

    Uyu musaza KARUGARAMA w’ imyaka 69 ufite umugore n’abana 7, batatu bakaba barashatse aravuga ko adahakana ko ubuzima bwahindutse kandi ko bugenda burushaho gukomera uko iminsi ishira gusa ngo ntacyo yahindura ku buzima afite cyane ko ngo anisaziye.

    Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara bwo buvuga ko umuturage wese afite guhindura imikorere kandi akabishobora, nta kindi bisaba uretse kwitabira gahunda za Leta bakigishwa uburyo butandukanye bushobora kubateza imbere burimo kwibumbira mu mashyirahamwe no guhanga udushinga duto.

    «Icyo dusaba abaturage ni uguhaguruka bagakora bagaharanira gutera imbere kuko nti bikwiye ko umuntu ahora ahantu hamwe, habi kandi ashobora guhindura imibereho ye ikaba myiza. Barasabwa kongera amasaha yo gukora kandi bakirinda ingeso mbi nk’ubusinzi kuko nabyo biri mu bituma badatera imbere. naho ku bijyanye n’umuco gakondo byo bagomba kurenga iyo myumvire kuko ntibyashoboka ko tubaho uko abasokuruza bacu babayeho kandi ubuzima butakiri nko ku gihe cyabo » Hesron HATEGEKIMANA umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu muri Gisagara.

    Gisagara niko karere kadakora ahantu nahamwe ku muhanda wa kaburimbo, bigatuma hari ibikorwa byinshi bidatera imbere uko byakagombye, nk’ubucuruzi, bigatuma rero abaturage benshi baho bitabira umurimo wo guhinga gusa.

     

     

     

     

     

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED