Nyabihu: biyemeje kurandura imirire mibi burundu muri uyu mwaka wa 2012
Igikorwa cyo kurwanya imirire mibi cyatangiranye no guha abana amata
Mu rwego rwo kurushaho kurwanya imirire mibi kugira ngo himakazwe ubuzima buzira umuze kandi bwiza ku baturage, mu karere ka Nyabihu hatangijwe icyumweru cy’amata.
Icyo cyumweru cyatangirijwe mu murenge wa Rurembo kuri uyu wa 31/01/2012 ,aho abana bafite ibibazo by’imirire mibi batangiye guhabwa amata.
Muri uyu muhango habayeho kandi igikorwa cyo gutanga amata ku bana bafite ikibazo cy’ imirire mibi hanabonetse abantu banyuranye biyemeza umwe umwe gufata umwana azitaho kugeza aho akiriye ikibazo cy’imirire mibi.
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyabihu Sahunkuye Alexandre yashimiye abaturage biyemeje kwitangira abana bafite ikibazo cy’imirire mibi babafasha kuyisohokamo,yavuze ko igikorwa cyo kurwanya imirire mibi gikwiye kuba icya buri wese bityo indwara ziterwa nayo zikaranduka burundu. Ibyo bikaba bigomba kugendana no gushyira mu bikorwa gahunda za Leta nko kwitabira uturima tw’igikoni n’ibindi.
Iki gikorwa cyatangijwe mu mpera za Mutarama 2012, giteganijwe kumara uyu mwaka wose hitabwa cyane cyane ku miryango ifite ibibazo by’imirire mibi .