Ikipe uko yaba imeze kose igihe yiyemeje gukorera hamwe nta kiyinanira-Murayire
Inama y’umutekano yaguye y’akarere ka Kirehe kuri uyu wa 14/06/2012 yarateranye barebera hamwe uburyo umutekano wifashe muri aka Karere iyi nama ikaba yari iya nyuma isoza umwaka w’ingengo y’imari.
Iyi nama y’umuteka ikaba yareberaga hamwe uburyo muri aka karere umutekano wifashe muri rusange bashaka n’ingamba zo gukomeza kuwubungabunga,aho barebaga uburyo aka karere kitwaye mu bikorwa byose bitandukanye,muri iyi nama bareberaga hamwe imyanzuro y’inama yo ku wa 03/06/2012 uburyo yashyizwe mu bikorwa,umuyobozi w’akarere ka Kirehe Murayire Protais akaba yibukije abari mu nama ko ikipe uko yaba imeze kose igihe yiyemeje gukorera hamwe nta kiyinanira kuko nta kiyibuza gutsinda akaba yakomeje yibutsa abayobozi batandukanye bitabiriye iyi nama ko bagomba kwibuka kujya bakorera hamwe kuko aribyo bituma bagera ku mihigo baba bariyemeje
Muri iyi nama basanze abacuruza ibiyobyabwenge bakomeje kugaragara aho polisi ifatanije n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze hamwe n’abaturage bakomeje kubarwanya,ubuyobozi bwa polisi kandi bukomeje gusaba imikoranire n’inzego z’ibanze mu rwego rwo gukomeza guhashya abacuruza ibiyobyabwenge birimo urumogi, aho polisi ivuga ko ibihano bihabwa abacuruza ibiyobyabwenge byakwiye kongerwa mu rwego rwo kubica burundu,muri iyi nama y’umutekano kandi basanze impanuka zo mu muhanda n’abagwa mu mazi biri mu byahungabanije umutekano,mu rwego rwo gukomeza gucunga umutekano, inama y’umutekano yaguye ikaba yemeje ko amasaha bemeranijwe yo gufunga utubari yakubahirizwa kuko basanze ibyaha by’urugomo akenshi bituruka ku businzi aho abaturage bamara gusinda bagatangira guteza umutekano muke.
Ubuyobozi bwa polisi y’akarere ka Kirehe bwasabye abayobozi b’inzego z’ibanze n’abaturage gukomeza kugira ubufatanye mu guhangana n’ibiyobyabwenge birimo urumogi ruva mu gihugu cya Tanzaniya,bakaba kuri ubu bamaze gufata ibiro by’urumogi bigera kuri 700.