Rubavu: Gusenya isakaro rya Fibro-Ciment byahereye ku nyubako ya RRA
Tariki 14 Nyakanga 2012, akarere ka Rubavu katangiriye igikorwa cyo gusenya isakaro ryo mu bwoko bwa Fibro-Ciment ku nyubako y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwinjiza Imisoro n’Amahoro (RRA) iherereye ku mupaka munini uhuza umujyi wa Gisenyi na Goma mu karere ka Rubavu.
Iyi gahunda iri gukorwa mu gihugu hose iyobowe n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire mu mujyi (UHDB) ari nacyo cyita ku bibazo birebana n’imiturire n’ubwubatsi mu mujyi.
Abasambura Fibro-Ciment akaba ari ibigo byahuguwe kuri iyi gahunda bifite ibikoresho bihagije kuko nta muturage wemerewe gukora iki gikorwa nta ruhusa ahawe na UHDB nk’uko Pacifique Sibomana, umukozi w’icyo kigo abisobanura.
Impamvu nyamukuru yo guca iri sakaro mu Rwanda ngo ni uko byagaragaye ko umukungugu waryo iyo wivanze n’umwuka abantu bahumeka utera kanseri cyane cyane iyo rimenaguritse cyangwa rishaje nk’uko Sibomana akomeza abisobanura.
Sibomana akaba asaba abasakaje iri sakaro kurivanaho ariko bikurikije amategeko bitabaza UHDB maze nayo ikabashyikiriza ibigo byahuguriwe kurisambura. Buri karere kakaba karateganyije ibyobo bizajugunywamo iryo sakaro.
Intara y’Iburengerazuba iza ku mwanya wa gatatu mu Rwanda mu kugira amazu menshi yubakishijwe ubu bwoko bw’isakaro. Umujyi wa Kigali uza ku isonga, ugakurikirwa n’Intara y’amajyepfo, ku mwanya wa kane haza intara y’Iburasirazuba, Intara y’Amajyaruguru igaheruka.
Tariki 11 Werurwe 2011 nibwo inama yahuje Minisiteri ishinzwe Ibikorwa Remezo (MININFRA) ndetse n’abikorera ku giti cyabo yemeje ko isakaro ryo mu bwoko bwa Fibro-Ciment rigomba kuba ryacitse mu Rwanda mu mwaka wa 2016 kubera mbi rigira ku buzima bw’ umuntu.