Kayonza: Kudakoresha amafaranga ibyo yagenewe bishobora gutuma batagenerwa andi.
Zimwe muri za komite nyobozi z’urubyiruko mu mirenge igize akarere ka Kayonza ntibakoresheje amafaranga bagenewe yo gukoresha ibikorwa by’urubyiruko. Umuhuzabikorwa w’inama nkuru y’igihugu y’urubyiruko, CNJR, Uwizeyimana Placide, avuga ko kudakoresha ayo mafaranga ibyo yagenewe bishobora gutuma mu ngengo y’imari itaha urwo rubyiruko rutagenerwa andi mafaranga cyangwa rugahabwa make ku yo rwari rwagenewe uyu mwaka.
Uwizeyimana yabivugiye muri kongere y’abahagarariye inzego z’urubyiruko mu karere ka Kayonza, mu rwego rwo gusuzuma ibyo urubyiruko rwagezeho muri ako karere.
Nyinshi muri za komite nyobozi z’imirenge ngo zakunze kugaragaza imbogamizi y’uko nta mafaranga zigenerwa yazifasha kugira ibikorwa zikora mu mirenge ya zo. Umuhuzabikorwa wa CNJR avuga ko hakozwe ubuvugizi kugira ngo haboneke amafaranga yafasha abagize komite nyobozi z’urubyiruko mu mirenge kugera mu midugudu aho batabashaga kugera, mu rwego rwo gufasha urubyiruko rwaho gutekereza ku bikorwa by’iterambere.
N’ubwo ayo mafaranga yatanzwe, ngo ntiyakoze ibyo yari yaragenewe kuko mu mirenge myinshi abagize komite nyobozi z’urubyiruko batayasabye ngo akoreshwe mu bikorwa yari agenewe.
Cyakora bamwe ngo bagerageje kujya basaba ayo mafaranga kugirango basure urubyiruko mu bice bitandukanye by’imirenge yabo ariko bakananizwa n’abayobozi nk’uko umwe mu bagize komite nyobozi mu murenge wa Kabarondo abivuga.
Kuba urubyiruko rutarakoresheje ayo mafaranga ngo byatumye ubuyobozi bw’imirenge bakomokamo buyashora mu bindi bikorwa atagenewe, bikaba ari imbogamizi ku bakuriye inzego z’urubyiruko ku rwego rw’akarere ka Kayonza kuko batabasha gusobanura uko ayo mafaranga aba yarakoreshejwe nk’uko Uwizeyimana abivuga.
Yongeraho ko ibyo ari ugukoresha nabi umutungo wa leta, akanavuga ko bigira ingaruka ku buryo nko mu ngengo y’imari y’umwaka ukurikiraho urubyiruko rushobora kutagenerwa amafaranga, rwanayagenerwa akaba make bitewe n’uko nta bikorwa bigaragara urubyiruko rukora.