“ Kuzindurwa no gutora imfabusa ntaho bitaniye no gucumuraâ€- Abanyamadini
Nyuma y’uko abanyamadini bo mu karere ka Nyanza bahawe amahugurwa na komisiyo y’igihugu y’amatora biyemeje ko bagiye gufasha iyi komisiyo kurandura icyo bise umuco mubi wo kuzindukira ku biro by’itora abantu bamwe nta kindi kibajyanye usibye gutora imfabusa nk’uko byinubiwe cyane n’abari muri aya mahugurwa tariki 15/06/2012.

Pasiteri Nkeramugaba wo mu itorero rya ADEPR – Nyagisozi asanga gutorera imfabusa mu bwihugiko ntaho bitaniye no gucumura
Abanyamadini bagaragaje ko hari bamwe muri bo bitwaza imyemerere bafite bityo bigatuma bajya gutora baseta ibirenge bikageza nubwo batora imfabusa kandi babigendereye.
Nta nyungu iri mu kwizindura ugiye ku biro by’itora wambaye, warimbye reka karuvati sinakubwira kandi mu by’ukuri ugiye gutora imfabusa nk’uko abanyamadini bo mu karere ka Nyanza babivuze binubira iyo migirire.
Uwo muco bawugereranyije no gucumura kuko basanze urutwa n’uko umuntu yasigara iwe mu rugo ariko atagiye gutobera amatora ahitamo gutora imfabusa. Bamwe babiterwa n’ubujiji ariko hari na bamwe babikorera ubushake nk’uko abanyamadini babisobanuye.
Uku kwamagana iyo mitwarire mibi igenda igaragara hato na hato mu biro bimwe na bimwe by’itora yamaganwe n’abanyamadini nyuma yo guhugurwa ku ruhare bafite muri demokarasi n’imiyoborere myiza binyuze mu matora.
Bagize bati: “ Ntabwo duhakana ko ibyo bintu bibaho ariko ni ukuri biteye isoni ku buryo hakenewe imbaraga mu kubirwanya twivuye inyuma†umwe muri bo yagize ati: “Nawe seumuntu ujya mu biro by’amatora urupapuro akarushyira mu gasanduku k’itora rwera de yarangiza akiyanduza igikumwe cye si ikibazo kitoroshye? â€
Ingaruka ibyo bifite nk’uko byagavuzwe nabo banyamadini ngo n’uko mu gihe umuntu yanze kujya gutora cyangwa yajyayo agatora imfabusa hari ubwo bihesha amahirwe umukandida abaturage batiyumvamo kuko hari amajwi aba yatakariye mu mfabusa cyangwa mu banze kwitabira amatora.
Bongeye bagira bati: “ Ingufu zacu nk’abanyamadini zirakenewe mu guhindura iyo myitwarire mibi igaragara mu bihe by’amatoraâ€. Bakomeje biyemeza ko niba ari ubujiji bubitera hazongerwa ingufu mu bukangurambaga ndetse no kwamagana abafite umuco wo gutora imfabusa barangiza umuhango wo gutora gusa kandi bitabarimo.
Bene abo batora imfabusa basobanuye uko babikora muri ubu buryo: “ Hari ubwo umuntu agenda akiherera mu cyumba cy’itora yarangiza akajugunya urupapuro mu gasanduku hanyuma yarangiza akisiga umuti ku gikumwe ubwo ngo nawe atoye nk’abandi kandi yitoreye imfabusaâ€
Ngo hari n’abandi baha ijwi buri mukandida bagambiriye guhimana kandi bazi neza ko mu bakandida bari ku rupapuro rw’itora hatorwamo umwe rukumbi nk’uko abo banyamadini babigaragaje bafitiye impungenge ibikorerwa mu bwiherero bw’ibyumba by’amatora aho bise mu bwihugiko.
Umusanzu abo banyamadini biyemereye ko bagiye gutanga aho bakorera hatandukanye ni ugutanga umusanzu mu guhindura imyumvire nk’iyo no gukangurira buri wese gutora neza ahitamo abayobozi babereye abaturage kandi b’ingirakamaro nk’uko Pasiteri Nkeramugaba Uzzias wo mu itorero rya ADEPR mu murenge wa Nyagisozi yabivuze.
Murenzi Valens ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’amatora mu murenge wa Cyabakamyi mu karere Nyanza avuga ko gutora imfabusa bigenda biboneka hirya no hino mu biro by’amatora.
Kimwe n’ibyavuzwe n’abanyamadini Murenzi  yasobanuye ko mbere yo guhitamo umukandida utora agomba kubanza kwibaza icyo uwo agiye gutora azamumarira aho gupfusha ijwi rye ubusa atora umuyobozi udafite icyo azamarira abamutoye.
Yagize ati: “ Umuntu utinyuka gutora umukandida udafite icyo azamarira abandi ntaho bitaniye no gutora imfabusa kuko biba bizagira ingaruka mbi mu miyoborere yeâ€
Murenzi yakomeje avuga ko mu nyigisho mbeneragihugu zitangwa na komisiyo y’igihugu y’amatora bibanda ku gukangurira abaturage guhitamo neza abayobozi bababereye.
Inyigisho nk’izi zigisha uruhare rwa buri wese muri demokarasi n’imiyoborere myiza binyuze mu matora zahawe abantu banyuranye mu turere tw’igihugu barimo abavuga rikumvikana, abakuru b’imidugudu, intore, abahagarariye urubyiruko n’abandi.